Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukuriye ubutasi bwa America yahuye na Tshisekedi nyuma yo kuganira na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
22/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ukuriye ubutasi bwa America yahuye na Tshisekedi nyuma yo kuganira na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za America, Madamu Avril Haines; nyuma yo guhura akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yanahuye na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, baganira ku gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko umukuru w’u Rwanda Paul Kagame aherutse guhura n’uyu muyobozi w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko “Ku Cyumweru gishize, Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa USA, Avril Haines n’intumwa yari ayoboye. Bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro byibanze ku cyakorwa mu guhosha umwuka no gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Nyuma y’isaha imwe n’igice Perezidansi y’u Rwanda ishyize hanze ubu butumwa, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na byo byatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yahuye n’uyu muyobozi w’Ubutasi bwa USA.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya DRC, na bwo bwasohotse mu ijoro ryacyeye, buvuga ko kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, “mu ruzinduko ari kugirira mu karere k’Ibiyaga bigari, Madamu Avril Haines, umuyobozi w’Ubutasi bwa USA, yagiranye ibiganiro by’amasaha abiri na Perezida Tshisekedi ku mwuka w’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC.”

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byongeye gukara, aho imirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kugira ubukana.

Ibi bibazo kandi byazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, na cyo ariko nticyahwema kubihakana, ahubwo kigashimangira ko DRC ahubwo ifasha umutwe wa FDLR ugihungabanyiriza umutekano.

Umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi, wagiye unenyegezwa cyane n’ibyatangazwaga n’abategetsi ba DRC ku isonga barimo Perezida Tshisekedi ubwe, wakunze kwerura ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, ndetse akaba aherutse kubisubiramo mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI.

U Rwanda na rwo rubinyujije mu Muvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda; yavuze ko nta na rimwe u Rwanda rwifuje kuba rwakwisanga mu ntambara na Congo, ariko ko inzego z’umutekano zarwo ziri maso, ku buryo ziteguye guhangana n’uwaruhungabanyiriza umutekano.

Leta Zunze Ubumwe za America, zongeye gushaka kwinjira mu gushaka umuti w’ibi bibazo, zinaherutse gusaba ibi Bihugu byombi [u Rwanda na DRC] gukura ingabo ku mipaka yabyo ziryamiye amajanja, ngo kuko zishobora gukozanyaho isaha iyo ari yo yose mu gihe hari uwakoma rutenderi.

Yabanje guhura na Perezida Kagame
Bagiranye ibiganiro

Yari kumwe n’intumwa ayoboye
Kuri uyu wa Kabiri yanahuye na Perezida Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + four =

Previous Post

Congo Brazzaville: Ubwinshi bw’abifuza kujya mu gisirikare bwasize amarira kuri bamwe

Next Post

Igisirikare cya Congo cyatanze itegeko ritunguranye ku basirikare bacyo ryerecyeye FDLR

Related Posts

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

IZIHERUKA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu
MU RWANDA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

19/11/2025
Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Congo cyatanze itegeko ritunguranye ku basirikare bacyo ryerecyeye FDLR

Igisirikare cya Congo cyatanze itegeko ritunguranye ku basirikare bacyo ryerecyeye FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.