Uwari ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano yahawe muri 2011, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yajyaga kurwongeresha igihe, agahita atahurwa ndetse akaba yafatanywe n’uwamufashije kurubona.
Uyu witwa Phocas w’imyaka 42 y’amavuko, yafashwe ku ya 08 Ugushyingo 2022 ubwo yasabaga ishami rya polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impunshya, kumwongerera igihe uru rw’uruhimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati “Byaje kugaragara ko urwo ruhushya yasabiraga kongererwa agaciro rwari rwaratanzwe mu mwaka wa 2011, ari uruhimbano. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse guhita afatwa agashyikirizwa ubutabera.”
CP John Bosco Kabera yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Phocas yabonye uru ruhushya nyuma yuko ashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nyuma yuko Polisi yari yamaze kurwemeza.
Yagize ati “Byaje kugaragara ko ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari ryo ryafashe urutonde rw’abari bemerewe gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga cy’impushya za burundu, risibaho umwe mu bari kuri urwo rutonde mu mwanya we handikwaho Turahirwa utarigeze yisanga mu bakora ikizamini.”
CP Kabera yakomeje avuga ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryakoresheje ikizamini ku itariki ya 02 Gashyantare 2012, mu gihe uruhushya rwa Turahirwa rutagaragara ku rutonde rw’abakoreye uruhushya mu buryo bwemewe n’amategeko rugaragaza ko rwatanzwe ku itariki ya 02 Gashyantare 2011, igihe cy’umwaka wose mbere y’uko ikizamini gikorwa.
Yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko izina rye ryongewe kuri ruriya rutonge abanje gutanga ibihumbi 150 Frw bya ruswa.
CP John Bosco Kabera yaboneyeho gutanga ubutumwa ati “Hatitawe ku gihe icyaha cyakorewe cyose, igihe bizamenyekanira, yaba ari wowe ugendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urwiganano warukoresheje hamwe n’uwabigufashijemo wese muzakurikiranwa n’amategeko.”
RADIOTV10