Umu-Dj ukunzwe mu Rwanda arasaba inkunga y’amasengesho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvanamiziki uyoboye abandi b’igitsinagore bakora uyu mwuga w’ubu-Dj mu Rwanda muri iki gihe, Dj Briane arasaba inkunga y’amasengesho kuko arembye nyuma yo kwikubita hasi akagira ikibazo kitaramenyekana mu magufwa y’umugongo.

Gateka Brianne wamamaye nka Dj Briane, ni umwe mu bavangamiziki bagezweho mu Rwanda, akaba anihariye kuba akunze kugaragara mu biganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga binakundwa na benshi.

Izindi Nkuru

Gusa muri iyi minsi ngo ubuzima bwe ntibumeze neza kuko arembye, ndetse akaba yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, abimenyesha abamukunda n’abamukurikira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, Dj Briane yagize ati “Munsengere ndarwaye. Birakomeye.”

Amakuru avuga ko uburwayi bwa Dj Briane bushingiye ku mvune yagize mu cyumweru gishize, tariki 24 Werurwe 2023 ubwo yikubitaga hasi ari mu rugo iwe, akagusha umugongo.

Avuga ko ubwo yagwaga yababaye ariko ntiyabyitaho kuko yanikomereje imirimo ajya no mu kazi ke ko kuvangavanga imiziki, ariko bucyeye bwaho ku wa Gatandatu arushaho kuribwa.

Avuga ko kuri uyu wa Mbere yabyutse atameze neza akajya kwa muganga “Ni bo bambwiye ko nagize ikibazo mu rutirigongo.”

DJ Brianne kandi avuga ko abaganga banamumenyesheje ko agomba kunyuzwa mu cyuma kireba ingingo z’imbere (MRI) kugira ngo harebwe neza ikibazo yagize mu magufwa yo mu mugongo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru