Umubyeyi yamutanye murumuna we w’amezi 6 aramurera none yatsinze icya Leta abura uko yiga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yabuze uburyo bwo kujya ku ishuri kuko asanzwe ariho mu buzima bugoye nyuma yuko umubyeyi we amutaye we murumuna we yasize ufite amezi atandatu akajya kwishakira umugabo.

Manirambona Masudi w’imyaka 14 y’amavuko asanzwe arera murumuna we nyuma yuko umubyeyi wabo [nyina] yabataye akajya mu Burundi gushaka umugabo ndetse na nyirarukuru wabasigaranye na we akaza kujya kubata.

Izindi Nkuru

Abaturanyi b’aba bana, bavuga ko nyirakuru w’aba bana, yari yarashatse umugabo, ariko uwo mugabo akaza kwanga kubarera, ubundi akamusaba ko babata bakigendera.

Bavuga ko aba bana nubwo bariho mu buzima bugoye ariko mu ishuri ari abahanga dore ko n’uyu mukuru yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku manota yo hejuru.

Arera murumuna we

Gusa icyumweru kirarangiye abandi banyeshuri bagiye ku mashuri boherejweho ariko we akiri mu rugo kuko yabuze ubushobozi.

Aganira na RADIOTV10, Manirambona Masudi yavuze ko yashyizeho umuhate mu ishuri none akaba yaragize amanota 25 kuri 30.

Ati “Naratsinze ariko nta bushobozi buhari, banyohereje kuri ES Gishoma ariko nyine nta bushobozi bwo kujyayo mfite, nta bikoresho, nta makaye, ibintu byose bisabwa kuri iryo shuri, habe n’amafaranga y’ishuri…”

Uyu mwana uvugana agahinda, avuga ko yumva yifuza kwiga kuko abona ntakindi cyazamufasha kuva mu bibazo arimo, avuga ko bimubabaje kuba atabashije gukomeza amashuri ye.

Avuga kandi ko no mu rugo babayeho nabi kuko kubona icyo gushyira mu nda ari ihurizo rikomeye.

Umwe mu baturanyi b’uyu mwana, avuga ko bibabaje kuba uyu mwana yaratsinze ku kigero cyo hejuru ariko akaba atabashije kujya kwiga mu gihe abandi bamaze kugera ku mashuri.

Ati “Umwana kuba yiga akaba yaratsinze akaba abuze amafaranga yamujyana ku ishuri, ni ingorane, urumva umuntu waturutse mu wa mbere aba uwa mbere kugera mu wa Gatandatu kandi abayeho nabi, ahubwo ni umuhanga bikomeye.”

Aba baturanyi bavuga ko na bo ubwabo nta bushobozi bafite ngo bamufashe kuko na bo imibereho itoroshye cyane muri iki gihe ubuzima bukomeje guhenda.

Undi ati “Abaturage twese biratubabaza kuba umwana yari afite ubwenge bwo kujya ku ishuri akaba ataragiyeyo, ariko nta bundi buryo twabigenza kuko natwe nta mikorere.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakimenye nk’ubuyobozi ndetse ko bagiye gufasha uyu mwana kujya ku ishuri.

 

ICYITONDERWA: Uwashaka guha ubufasha uyu mwanya, yanyuze inkunga ye kuri Padiri Emmanuel usanzwe amufasha. Nimero ya Telefone ni +250 788 722 002

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 4

  1. leonidas says:

    wamubona gute komushaka send number.

  2. ka says:

    gushaka umugabo ntibimukuraho inshingano. dependancy mindset. Ababyeyi barere byanze babihanirwe n’amategeko. Ikindi amashuri ya district ni ubuntu nanjye mu ishuri rimwegereye. murakoze.

  3. Joy says:

    Jyewe murumuna we bamumaye namusigarana kandi nkanamujya kwishuri. Mukuru yava kwishuri nkamumusubiza yasubirayo nkamusubirana

  4. Nshimiyimana Augustin says:

    Ubwo ubuyobozi bwabimenye buramufasha ajye Ku ishuri kuko intego ya Leta yacu ni uko ntamwana uzavutswa amahirwe yo kwiga. Itangazamakuru naryo ryakoze neza umurimo waryo wokuba ijwi RYA rubanda.

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru