Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Titi Brown yagizwe umwere nyuma y’imyaka 2 afunze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishimwe Thierry wari ukurikiranyweho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, rwanzuye ko Ishimwe Thierry adahamwa n’icyaha yari akurikiranyweho, rutegeka ko ahita arekurwa.

Izindi Nkuru

Titi Brown watawe muri yombi mu mpera za 2021, yari amaze iminsi aburana kuri iki cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa, yakunze kugihakana.

Titi Brown watawe muri yombi tariki 13 Ugushyingo 2021, yaburaga iminsi itatu ngo yuzuza imyaka ibiri afunze, aho yakekwagaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Mu maburanisha yagiye aba, Titi Brown yakunze guhakana icyaha yari akurikiranyweho, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwagaragazaga ko hari ibimenyetso bushingiraho buvuga ko yakoze icyaha bwamushinjaga.

Isomwa ry’uru rubanza ryagombaga kuba tariki 22 Nzeri 2023, ryasubitswe mu buryo butunguranye nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruvuze ko hari ibimenyetso bishya byagaragaye bigomba kuburanwaho.

Ikimenyetso kigizwe n’amashusho byavugwaga ko yafashwe tariki 14 Kanama 2023, Ubushinjacyaha bwavugaga ko yafashwe ubwo umukobwa wavugwagaho ko yasambanyijwe na Titi Brown bari kumwe mu ruganiriro iwe, ari na wo munsi yasambanyijwe.

Iki kimenyetso cyaburanyweho tariki 13 z’ukwezi gushize k’Ukwakira, uruhande rw’uregwa, rwari rwavuze ko ari igihimbano kandi ko kidafitanye isano n’ibyaburanwagaho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye icyemezo cyarwo uyu munsi ku wa Gatanu, rwavuze ko ibimenyetso byatanzwe bidafite ishingiro, ndetse ko n’ikirego cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro, ndetse rutesha agaciro ku kirego cy’indishyi na cyo cyatanzwe mu iburanisha riheruka, rutegeka ko uregwa arekurwa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fhjgff says:

    Ubutabera burabonetse rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru