Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

Photo/Internet: Bamwe mu Banye-Palestine bahunga muri Gaza

Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Israel; ko iri mu biganiro n’iy’iki Gihugu ku kuba hakoherezwa Abanye-Palestine bari mu Ntara ya Gaza imaze iminsi iri mu ntambara, ivuga ko aya makuru ari ikinyoma gikwiye kwimwa amatwi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.

Iri tangazo rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda na yo yumvise aya makuru ayobya abantu “yashyizwe hanze na Zman Yisrael, Ikinyamakuru cyo muri Israel, avuga ko hari ibiganiro hagati y’u Rwanda na Israel ku kohereza Abanye-Palestina bava muri Gaza. Aya makuru ni ikinyoma.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igira iti “Nta biganiro byigeze bibaho yaba muri iki gihe ndetse no mu gihe cyatambutse, kandi aya makuru ayobya agomba kwimwa amatwi.”

Amakuru yari yatambutse mu binyamakuru binyuranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 05 Mutarama 2024, yavugaga ko ibyo biganiro Israel iri kugirana n’u Rwanda ngo iri no kubigirana na Chad.

Intara ya Gaza muri Palestine, yujuje amezi atatu iri kuberamo intambara yatangiye tariki 07 Ukwakira 2023, nyuma y’uko umutwe wa Hamas wo muri iyi Ntara uciye mu rihumye inzego za Israel, ukagabayo igitero.

Kugeza ubu habarwa Abanye-Palestine barenga ibihumbi 22 bamaze kuburira ubuzima muri iyi ntambara nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, mu gihe abakomeretse barenga ibihumbi 60.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Nyamagabe: Agahinda k’umubyeyi uriho mu ruhuri rw’ibibazo n’icyo atungaho agatoki ubuyobozi

Next Post

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wo muri Sudani wanahuye na Museveni

Related Posts

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wo muri Sudani wanahuye na Museveni

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wo muri Sudani wanahuye na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.