Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yagaragaje ko imyiteguro y’isiganwa ryegereje ayigeze kure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka ‘Kigali International Peace Marathon’ riregereje, abaryiteguye na bo bakomeje guhiga. Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko uri mu bazitabira iri siganwa nk’utarabigize umwuga, yagaragaje ko imyitozo irimbanyije.

Iri siganwa mpuzamahanga, risanzwe rihuza abantu ibihumbi baturutse mu Bihugu binyuranye, ryitabirwa n’abasiganwa mu buryo bwo kwinezeza nk’abatarabigize umwuga, ndetse n’abasiganwa nk’ababigize umwuga, banahabwa ibihembo.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bazitabira iri siganwa nk’abatarabigize umwuga, bakomeje kwitegura ari na ko basangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga, uko bari gukora imyitozo izabafasha muri iri siganwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru, tariki 11 Kamena 2023.

Depite Germaine Mukabalisa, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yagaragaje ko azitabira iri siganwa, kandi ko imyiteguro ayigeze kure.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto, yagiye guterera imisozi, Hon Germaine Mukabalisa yagize ati Imyitozo irarimbanyije; guterera imisozi, tumanuka imirambi n’ibibaya twitegura Kigali Marathon.”

Hon Mukabalisa ariteguye

Depite Germaine Mukabalisa yatangaje ko azasiganwa mu cyiciro cy’abazasiganwa muri kimwe cya kabiri cya Marathon.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, na we yagaragaje ko azitabira iri siganwa, kandi ko yizeye kuzegukana umudali wa zahabu.

Na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati Imyitozo tuyikorane umwete, ntihazagire ucikanwa na KIPM 2023. Aba Run For Peace [abazasiganwa mu kwinezeza] jye nzasiganwa, ntimuzabure!

Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru, Andy Bumuntu, na we ni umwe mu bamaze iminsi bagaragaza ko ari kwitegura kuzasiganwa muri iri siganwa.

Iri siganwa rya ‘Kigali Internation Peace Marathon’ ryitezwemo abasiganwa barenga ibihumbi 10 bo mu ngeri zinyuranye, risanzwe ari irushanwa ngarukamwaka, rigaragaza ukongera kubaho k’u Rwanda rutemba amahoro, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru