Nyuma y’ikirombe cy’ibanga cyamize burundu batandatu hamenyekanye icyavuye mu mukwabu wakozwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro rwihishwa mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kiguyemo abantu batandatu bakaburirwa irengero burundu, hahise hafungwa ibirombe 89 byo mu bice binyuranye, byacukurwagamo amabuye mu buryo budakurikije amategeko.

Iki kirombe cyo mu Karere ka Huye, cyagwiriye abantu batandatu muri Mata, ndetse hakorwa n’imirimo yo kubashakisha, ariko iminsi yihirika ari 16 bataraboneka, bituma Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo guhagarika ibi bikorwa nyuma yo kugera muri metero 70 z’ubujyakuzimu hashakishwa aba bantu.

Izindi Nkuru

Ni ikirombe byavugwaga ko cyari kimaze imyaka ibiri gicukurwamo amabuye y’agaciro ariko kitazwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ibi byatumye hakorwa umukwabu wo kumenya ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko, wanasize bimwe bifunzwe.

Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) kimaze gufunga ibirombe 89 by’amabuye y’agaciro byacukurwagamo mu buryo budakurikije amategeko, nyuma y’uko habaye iriya mpanuka.

Narcisse Dushimimana, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenzura muri iki kigo, atangaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba hafunzwe ibirombe 32.

Muri iyi Ntara hakunze kugaragara impanuka z’abagwirwaga n’ibirombe, dore ko mu mwaka wa 2019 wonyine, abantu 14 bose baburiye ubuzima mu kirombe cyo mu Murenge wa Mwulire muri aka Karere ka Rwamagana.

Naho muri 2019, abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe na bo bitabye Imana ubwo bagwirwaga n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye ya Gasegereti cyo muri aka Karere ka Rwamagana.

Intara ya kabiri irimo ibirombe byinshi byafunzwe, ni iy’Amajyepfo, aho iki kigo cya RMB cyafunze ibirombe 20 byacukurwagamo amabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri iyi Ntara, ni na ho haherutse kuba impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu, bagwiriwe n’ikirombe cyo mu Karere ka Huye.

Iki kigo gitangaza ko Uturere twa Muhanda na Kamonyi, ari two dukunze kugaragaramo impanuka nyinshi z’abagwirwa n’ibirombe.

Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa gatatu, aho ibirombe 18 bitari byemewe n’amategeko, na byo byafunzwe. Igiherutse gufungwa ni icyo byakekwaga ko kirimo Zahabu.

Cyafunzwe tariki 29 Gicurasi, nyuma y’ibiganiro byahuje abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano, barimo Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CSP Francis Muheto.

Akarere ka Rulindo ko muri iyi Ntara y’Amajyarugru, ni ko gakunze kubamo impanuka ziterwa n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Naho Intara y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa kane mu mibare y’ibirombe byafunzwe, aho hahagaritswe 17 byakoraga mu buryo budakurikije amategeko.

Narcisse Dushimimana, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenzura muri RMB, avuga ko muri iyi Ntara, Uturere twa Ngororero na Rutsiro ari two twagaragayemo impanuka nyinshi mu myaka ya 2018 na 2019.

Naho mu Mujyi wa Kigali ari na wo uza ku mwanya wa nyuma, hakaba harafunzwe ibirombe bibiri gusa, byakoraga mu buryo budakurikije amategeko.

Dushimimana yagize ati “Ibi birombe byafunzwe kuko ubundi ahantu hose habonetse amabuye y’agaciro ntabwo hahita hatangira ibikorwa byo kuhacukura. Igihugu gifite gahunda ihamye yo kubyaza umusaruro umutungo kamere ariko hatabayeho kwangiza ibidukikije.”

Yavuze ko iki kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze cyatahuye ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro, bidafite ibyangombwa cyangwa bikora binyuranyije n’amategeko, kandi ko n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zigomba gutanga umusanzu mu gutahura ibi bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru