Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kizigenza w’Umunya Sweden, Zlatan Ibrahimovic, yemeje ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’uko yari ashoje amasezerano ye muri AC Milan. Yatsinze ibitego 570 mu mikino irenga 500 yakinnye nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Abafana bari muri Sitade ya San Siro basezezeye uyu rutahizamu w’Umunya-Sweden, Zlatan, ku mukino we wa nyuma ari mu ikipe ya AC Milan, gusa uyu mukinnyi, w’imyaka 41, wari uherutse gutangaza ko atenda gusezera, kuri ubu yamaze guhindura ibitekerezo, bityo ahitamo kureka guconga ruhago.

Izindi Nkuru

Hari amakuru yari amaze iminsi ahuza iki kirangirire mu mupira w’amaguru, Zlatan Ibrahimovic, n’indi kipe yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani yitwa Monza, ariko we yahisemo kureka umupira w’amaguru burundu nyuma y’uko atandukanye na AC Milan.

Uyu kabuhariwe w’Umunya-Sweden, Ibrahimovic, yabaye umukinnyi wa mbere ukuze cyane kurusha abandi utsinze igitego muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani, Serie A, mu mukino bahuragamo na Udinese muri Werurwe 2023.

Zlatan Ibrahimovic, wasezeye ku mupira w’amaguru, yanyuze mu makipe atandukanye nka Malmo y’iwabo muri Sweden, Ajax Amsterdam, Juventus, Inter de Milan, FC Barcelone, AC Milan, Paris Saint Germain, Manchester United na LA Galaxy, akaba yaratsinzemo ibitego 570 mu mikino isaga 500, atwara n’ibikombe 34 byose.

Yari amarira

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru