Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

radiotv10by radiotv10
20/11/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, gutabara mu muryango w’Ikipe ya Rayon Sports, kugira ngo ibibazo biri mu buyobozi bwawo bitayirindimura, ndetse n’abakunzi bayo bakomeze kubona ibyishimo.

Iki cyifuzo cyagejejwe ku Muyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo ubwo uru Rwego rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa byarwo.

Hon. Nizeyimana Pie yabajije ikiriho gikorwa kugira ngo umuryango wa Rayon Sports udasenyuka kandi ari ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Yagize ati “Rayon Sports igeze aharindimuka, iyo ni title y’inkuru, ariko ibivugwamo biba ari byinshi, ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumije inama rusange zitandukanye, gusa kuko inzego zibireba neza, ukajya kumva zahagaritswe bitewe n’impamvu y’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ndabaza nka RGB ifite imiryango itari iya Leta mu nshingano, muteganya iki ngo mwinjire muri uyu muryango muwufashe gukemura ibibazo bimaze iminsi biwuvugwamo?”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard avuga koko na bo babizi ko hamaze iminsi havugwa amakimbirane mu buyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports, ariko ko hari inzira zakozwe zigamije kurandura ibibazo byakunze kugaragara muri iyi kipe, zirimo kuvugurura amategeko yayo.

Ati “Turi gukorana kugira ngo aya mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya Leta, tukaba dukomeza gukorana kugira ngo dufashe umuryango kubahiriza amategeko no kunoza imikorere ku buryo byashimisha abakunzi bayo.”

Umwuka utari mwiza uvugwa mu buyobozi bwa Rayon Sports, ushingiye ku gucikamo ibice, aho bivugwa ko hari uruhande ruri inyuma ya Paul Muvunyi usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rw’iyi kipe, ndetse n’urushyigikiye Perezida wayo Twagirayezu Thaddée.

Uyu Paul Muvunyi yari aherutse gutumiza Inama y’Inteko Rusange ya Rayon, ariko iza gusubikwa bitunguranye, ku mpamvu itaratangajwe, ndetse ntihatangazwe n’igihe yimuriwe.

Depite Nizeyimana Pie asaba RGB kwinjira mu bibazo bya Rayon
Abafana ba Rayon babwiwe ko bashonje bahishiwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + two =

Previous Post

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Next Post

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Related Posts

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

by radiotv10
20/11/2025
0

Culture is more than traditions, dances, food, or clothing. It is the identity of a people the stories they tell,...

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

IZIHERUKA

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga
MU RWANDA

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

20/11/2025
23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.