Umugabo afungiye igikorwa kidasanzwe cyumvikanamo urukundo ruhebuje afitiye umukobwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo muri Uganda yatawe muri yombi nyuma yo kujya mu kizamini yiyoberanyije nk’umukobwa yambaye imyambaro y’abagore yanasutse imitsi, agiye gukorera ikizamini cy’amategeko umukunzi we w’umukobwa.

Uyu witwa Musa Semwogerere watawe muri yombi, yari aherutse kugirwa umucamanza, yari yagiye gukorera ikizamini umukunzi we mu kigo gishinzwe guteza imbere amategeko kizwi nka LDC (the Law Development Centre).

Izindi Nkuru

Uyu mugabo yari aherutse kuzamurwa ku rundi rwego mu nzego z’ubucamanza, umwanya yari yahawe na Komisiyo y’Ubucamanza muri Uganda.

Semwogerere yafashwe ari mu kizamini yagiye yigize nk’umukobwa yagiye gukorera ikizamini umukunzi we witwa Irene Mutonyi.

Yari yagiye yasukishije imisatsi bimenyerewe ku bakobwa, yambaye ijipo, ndetse n’isutiya izamura amabere, kugira ngo bagire ngo ni umukobwa.

Arashinjwa ibyaha bibiri birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, yajyanywe muri kasho kugeza ku ya 03 Kanama 2023.

Urwego rw’Ubucamanza muri Uganda, rwatangaje ko ibi byabaye ubwo iki kigo gishinzwe guteza imbere amategeko cyakoreshaga ibizaimini mu mashami yacyo atatu arimo irya Lampaka, Lira ndetse n’irya Mbarara.

Mu itangazo ryagiye hanze, bagize ati “LDC ntishobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cy’uburiganya mu bizamini. Tuzakomeza ku mugambi wacu wo kurwanya twivuye inyuma imyitwarire mibi nk’iyi.”

Urwego rw’ubucamanza muri Uganda kandi, mu itangazo ryarwo, rwemeye ko rwamaze guhagaruka uyu mugabo ku mwanya yari aherutse guhabwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru