Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Kagari ka Kamanu mu Murege wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wasohowe mu nzu kubera amakimbirane n’umugore bashakanye, avuga ko yasubiye iwe akahasanga undi mugabo amusambanyiriza umugore, akavuga ko byatewe n’iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwamusohoye iwe, agasaba kurenganurwa.

Byabaye ku ya 01 Kanama 2025 ubwo Bizimana Emmanuel umaze igihe yarasubiye kuba iwabo yafatanyaga n’irondo kurarira urugo rwe yasohowemo, hagafatirwamo umugabo wari wararanye n’umugore we ariko yagerageza kuregera RIB bigapfa ubusa.

Ati “Nabonye umugore wanjye atahanye n’undi mugabo mbimenyesha abo twari kumwe ku irondo ndeste ubuyobozi bw’Umudugudu butubwira ko tuharara kugira ngo tumufate. Twahageze saa mbiri tuhava saa cyenda tumaze kumufata. Twamugejeje ku buyobozi bw’Umudugudu birangira bavuze ngo twumvikane ndabyanga mpita njya kuri RIB ngezeyo nsanga bohereje raporo ivuga ko uwo muntu nta cyaha afite kuko yari umucumbitsi.”

Abaturage bo mu Mudugudu wa Segege basanzwe bazi imibanire y’uyu mugabo n’umugore we, bavuga ko yarenganyijwe agasohorwa mu nzu byitwa ko ari ukubahiriza uburenganzira bw’umugore n’abana ahubwo bigatiza umurindi uyu mugore mu kwishora mu ngeso zidatuma yita ku bana.

Habonimana Alphonse wari mu baraye irondo kuri uru rugo yagize ati “Basambanye kuko twabasanze ku buriri bumwe bambaye ubusa kandi si umwana yabyaye. Icyo dusaba ni uko uyu mugabo yarenganurwa kuko bamusohoye mu nzu ye none isigaye itahamo abandi bagabo.”

Mutumwinka Jeanette na we ati “Bamuhaye inzu byitwa ko ari ukugira ngo arere abana ariko biza kurangira na byo atari uko bigenze kuko ataha igihe ashakiye, abana basanga ise kwa nyirakuru, ni umwana umwe uba hano na we akenshi arara mu nzu wenyine kuko nyina ashobora kumara iminsi itatu atarataha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent anenga icyemezo cy’urwego rwo hasi rwafashe umwanzuro wo gusohora uyu mugabo mu rugo, akavuga ko ubuyobozi bugiye kumusubiza mu rugo rwe mu gihe bombi bataratandukanwa n’Urukiko.

Ati “Ni byo rwose umugabo witwa Ngendahimana Welars yaharaye. Numvise ko uwo mugabo asigaye aba kwa nyina, ndetse n’abana akaba ari ho bajya bamusanga, ariko niba ari n’Ubuyobozi bw’Akagari cyangwa Umudugudu bwabigennye butyo kubera amakimbirane yari mu rugo ntaBWo ari byo. Tugomba kumusubiza mu rugo akabana n’umugore akabana n’abana, bakigishwa bari kumwe hagira ukora icyaha cyo guhohotera undi akabibazwa ukwe.”

Ikibazo nk’iki kandi cyagaragaye mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, aho n’ubundi umugabo yasohowe mu rugo rwe, nyuma yuko na we yavugwagaho amakimbirane n’umugore we ashingiye ku ngeso mbi z’ubusambanyi bashinjanya.

Asaba ubuyobozi kumurenganura

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eight =

Previous Post

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Next Post

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango 'Yantare' urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.