Umugabo wo mu Kagari ka Kamanu mu Murege wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wasohowe mu nzu kubera amakimbirane n’umugore bashakanye, avuga ko yasubiye iwe akahasanga undi mugabo amusambanyiriza umugore, akavuga ko byatewe n’iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwamusohoye iwe, agasaba kurenganurwa.
Byabaye ku ya 01 Kanama 2025 ubwo Bizimana Emmanuel umaze igihe yarasubiye kuba iwabo yafatanyaga n’irondo kurarira urugo rwe yasohowemo, hagafatirwamo umugabo wari wararanye n’umugore we ariko yagerageza kuregera RIB bigapfa ubusa.
Ati “Nabonye umugore wanjye atahanye n’undi mugabo mbimenyesha abo twari kumwe ku irondo ndeste ubuyobozi bw’Umudugudu butubwira ko tuharara kugira ngo tumufate. Twahageze saa mbiri tuhava saa cyenda tumaze kumufata. Twamugejeje ku buyobozi bw’Umudugudu birangira bavuze ngo twumvikane ndabyanga mpita njya kuri RIB ngezeyo nsanga bohereje raporo ivuga ko uwo muntu nta cyaha afite kuko yari umucumbitsi.”
Abaturage bo mu Mudugudu wa Segege basanzwe bazi imibanire y’uyu mugabo n’umugore we, bavuga ko yarenganyijwe agasohorwa mu nzu byitwa ko ari ukubahiriza uburenganzira bw’umugore n’abana ahubwo bigatiza umurindi uyu mugore mu kwishora mu ngeso zidatuma yita ku bana.
Habonimana Alphonse wari mu baraye irondo kuri uru rugo yagize ati “Basambanye kuko twabasanze ku buriri bumwe bambaye ubusa kandi si umwana yabyaye. Icyo dusaba ni uko uyu mugabo yarenganurwa kuko bamusohoye mu nzu ye none isigaye itahamo abandi bagabo.”
Mutumwinka Jeanette na we ati “Bamuhaye inzu byitwa ko ari ukugira ngo arere abana ariko biza kurangira na byo atari uko bigenze kuko ataha igihe ashakiye, abana basanga ise kwa nyirakuru, ni umwana umwe uba hano na we akenshi arara mu nzu wenyine kuko nyina ashobora kumara iminsi itatu atarataha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent anenga icyemezo cy’urwego rwo hasi rwafashe umwanzuro wo gusohora uyu mugabo mu rugo, akavuga ko ubuyobozi bugiye kumusubiza mu rugo rwe mu gihe bombi bataratandukanwa n’Urukiko.
Ati “Ni byo rwose umugabo witwa Ngendahimana Welars yaharaye. Numvise ko uwo mugabo asigaye aba kwa nyina, ndetse n’abana akaba ari ho bajya bamusanga, ariko niba ari n’Ubuyobozi bw’Akagari cyangwa Umudugudu bwabigennye butyo kubera amakimbirane yari mu rugo ntaBWo ari byo. Tugomba kumusubiza mu rugo akabana n’umugore akabana n’abana, bakigishwa bari kumwe hagira ukora icyaha cyo guhohotera undi akabibazwa ukwe.”
Ikibazo nk’iki kandi cyagaragaye mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, aho n’ubundi umugabo yasohowe mu rugo rwe, nyuma yuko na we yavugwagaho amakimbirane n’umugore we ashingiye ku ngeso mbi z’ubusambanyi bashinjanya.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10