• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo waguwe gitumo akora ibiyobyabwenge yanze kugorana yemera icyaha avuga icyabimuteraga

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo waguwe gitumo akora ibiyobyabwenge yanze kugorana yemera icyaha avuga icyabimuteraga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu cyuho atetse ikiyobyabwenge cya kanyanga yakoreraga mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yemera icyaha, akavuga ko yakoraga iki kiyobyabwenge akanagicuruza kugira ngo abone amafaranga.

Uyu mugabo wamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ikaba yanashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye ku wa 11 Ugushyingo 2024 kugira ngo na bwo buyishyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Ni mu gihe uyu mugabo yafashwe mu Cyumweru gishize tariki 08 Ugushyingo 2024 asanzwe iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye.

Ubwo yafatwaga, yari amaze kwarura litiro 20 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, mu gihe indi yari akiyitetse ategereje ko ishya ngo ayarure.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo “Mu ibazwa rye, yemera ko yari arimo guteka Kanyanga kandi ko yayigemuraga ahitwa mu Matyazo kuyigurisha ngo abashe kubona amafranga; abisabira imbabazi.”

Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’Itegeko no 69/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 20 =

Previous Post

Umuherwe wafashije Trump mu kwiyamamaza yahise amugororera amuha inshingano

Next Post

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda afitiye ubutumwa Abanyarwanda buganisha ku Mavubi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda afitiye ubutumwa Abanyarwanda buganisha ku Mavubi

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda afitiye ubutumwa Abanyarwanda buganisha ku Mavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.