Umugabo wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 15 agafungurwa arangije igihano, ubu akurikiranyweho kwica anize umugore we amuhoye ibihumbi 14 Frw.
Ukekwa akaba yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 2009, akaba yari yararangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kuri icyo cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye y’uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we ku wa 19 Mutarama 2022.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo akekwaho kwica umugore we amuhoye amafaranga ibihumbi 14 Frw yari yabuze, agakeka ko yibwe na nyakwigendera.
Umugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye umugore we, cyabereye mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 13/1/2022.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha iyi nkuru, buvuga ko ukekwa yishe umugore we amunize mu ijosi nk’uko byagaragaraga ko harimo ibikomere by’inzara hanabyimbye.
Ngo akimara kwica umugore we, yakingiranye umurambo ahita acika atwara n’imfunguzo z’inzu, abana batashye bavuye ku ishuri basanga harakinze bajya ku baturanyi, nyuma nibwo umukuru muri bo yagiye kubashaka barataha, bageze mu rugo yica umusumari wari ukingishije idirishya, acishamo umwana muto yinjira mu nzu ajya kuzana izindi mfunguzo babikaga mu nzu, binjiyemo basangamo umurambo wa nyina.
Ukekwa ndetse n’umugore we bari basanzwe ku rutonde rw’ingo zibanye nabi, hari n’igihe ukekwa yari aherutse gutaha yanyoye inzoga yasinze aniga umugore we, bamujyana ku Kagari, agezeyo umugore we amusabira imbabazi baramureka arataha.
RADIOTV10