Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije, avuga ko akeka ko uwo bashakanye yabitewe n’ibyo amushinja by’ubushurashuzi.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kumusaraba mu Kagari ka Gakoma, aho inkuru yabyutse ivugwa ku wa 15 Ukwakira muri kariya gace, ari iy’uyu mugore watwikishije umugabo we amazi ashyushye, amuhengereye asinziriye.
Uyu mugabo wakorewe iri hohoterwa n’umugore we, avuga ko byabaye ubwo yari avuye kurara irondo, mu rucyerera saa cyenda z’ijoro, yagera mu rugo akaryama nk’uko bisanzwe.
Yagize ati “Hashize akanya mbona umugore arabyutse aheka umwana, ngirango agiye mu kazi. Nabonye atetse amazi, numva ari ibisanzwe, ndongera ndasinzira. Si ko byagenze, kuko nakangutse numva ankuraho ishuka amenaho amazi ashyushye.”
Akomeza agira ati “Nahise nshya ku gitsina, ku nda no ku maboko. Ntekereza ko yabikoze anshinja ko njya gusambana iyo ngiye mu kazi, kandi atari byo.”
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usanzwe ubamo amakimbirane, bakavuga ko ubwo ibi byabaga bumvise urusaku mu rugo rwabo, na bo bakihutira kujya kureba.
Umwe mu baturanyi yavuze ko mu kujyayo “dusanga umugabo arimo yigaragura avuga ngo ‘umugore aranyishe.’ Twamubajije uko byagenze atubwira ko umugore we amumennyeho amazi ashyushye ubwo yari aryamye, bikamuviramo ibikomere bikomeye.”
Ndayisenga Joseph uyobora Akagari ka Gakoma, avuga ko nyuma y’uru rugomo no guhoterana hagati y’abashakanye, uwakomerekejwe yahise ajyanwa kwa muganga. Ati “Naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri RIB kugira ngo akurikiranwe.”
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage ko igihe hari amakimbirane mu miryango y’abaturanyi, bakwiye kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ko bigera ku rwego nk’uru rwo guhohoterana.
RADIOTV10