Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye n’abaturage yafatiye mu cyuho umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga asaga 1 700 000 Frw.
Ibi byabereye mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango. Polisi ivuga ko uwafashwe afungiye kuri Sitation ya polisi ya Kabagali, naho amafaranga yari yibwe, ku bufatanye bwa Polisi na RIB yasubijwe nyirayo. Polisi yavuze kandi ko iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yashimye abaturage bakomeje kwimakaza umuco wo gutangira amakuru ku gihe no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, avuga ko ari imwe mu ntwaro zikomeye mu gukumira ibyaha no gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
CIP Hassan Kamazni yanaburiye abakigaragara mu bikorwa by’ubujura n’ibindi bihungabanya ituze ry’abaturage guhita babihagarika, kuko uzabifatirwamo wese azakomeza gufatwa agashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo amategeko akurikizwe.
Polisi y’u Rwanda kandi yongeye kwibutsa abaturage ko ubujura atari umwuga, ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






