Umugabo wo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ari mu gahinda kenshi ko kuba amaze iminsi arara yipfumbatse nyuma yuko umugore we yanze kwihanganira imibereho mibi y’inzara, agahitamo kumuta akamusigira umwana.
Uyu mugabo witwa Kayigema Ntamaka atuye mu Muduguru wa Mbogo mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, asanzwe afite umugore n’abana barindwi babyaranye
Kayigema avuga ko urugo rwe rwari rusanzwe rutunzwe n’ubushobozi yakuraga mu mirimo ya VUP, ariko ko yaje guhagarikwa muri iyi mirimo mu buryo budasobanutse kuko na we atazi impamvu yahagaritswe, none ubuzima bwaramushaririye kuko yabuze icyo atungisha umuryango we.
Avuga ko we n’umuryango we batangiye kujya baburara kandi batarabyigeze, bikaza no kumugiraho ingaruka yo kuba ubu asigaye yirarana mu buriri, nyamara yararanaga n’umugore we.
Kayigema avuga ko nyuma yo guhagarikwa muri VUP yatangiye kujya akora ubukorikori bwo kubumba imbabura ariko ko na zo kugira ngo abone abakiliya aba ari ihurizo rikomeye.
Ati “Nari nakajyanye [imbabura] mbura n’uwo nari ngiye kugashyira, ngarutse mbona turaburaye pe, tubivuzeho n’umugore mbona umugore ararakaye, buba buracyeye ngiye ku bwiherero, noneho umugore arancika aragenda, nta n’ubwo yansezeye.”
Uyu mugabo avuga ko uyu mugore we iyo aza gushyira mu gaciro nibura yari kujyanwa no gushaka ibiryo, ariko ko ikibabaje ari uko yahukanye, ati “Ubuse njye ndi kuzira iki?”
Kayigema na we yemera ko abayeho nabi kuko inzara imurembeje ku buryo atumva n’ukuntu akiriho kuko atagipfa kubona icyo ashyira mu nda.
Ati “N’ubu mu nda ntakintu kirimo, no kuba mpagaze gutya simbizi niba ari umwuka w’Imana ukindimo. Inzara ni yo itumye n’umugore wanjye agenda. N’ubu mfite ubwoba ndi kuvuga nti ‘ko ntakintu na kimwe gihari, buraza gucya’.”
Icyakora iki kibazo cya Kayigema si icya wenyine kuko muri uyu Murenge wa Bumbogo, hari abaturage benshi bavuga ko bugarijwe n’inzara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Innocent Nyamutera ahakana ko muri uyu Murenge haba hari umuturage ufite ikibazo cy’inzara.
Atanga urugero rwo kuba hari abari bamaze iminsi bafite iki kibazo ariko ko bafashijwe bagahabwa inkunga na Leta, bityo ko haramutse hari ufite iki kibazo yakwegera inzego.
Ati “Ufite ikibazo yaza ariko nzi ko mu minsi yashize mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hari abo twahaye umucer,i kawunga, ibishyimbo, amavuta. Abo bashonje ntekereza ko gusonza kwa mbere ari mu mutwe, hari ufite ikibazo yatwegera tukamufasha.”
Ikibazo cy’inzara si umwihariko wo muri uyu Murenge wa Bumbogo gusa, kuko mu minsi ishize, hari abaturage bagiye babwira RADIOTV10 ko bashonje biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo.
RADIOTV10
Njyewe turaturanye nakayigema inzara nikibazo hano gikomeye
Oooh my friend@kayigema disi,iyo ushyiraho fn ye nibura uwagira 500f akamwihera,