Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umugore wo mu rugo rwugarijwe n’inzara aravugwaho icyemezo kigayitse cyababaje umugabo we

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Umugore wo mu rugo rwugarijwe n’inzara aravugwaho icyemezo kigayitse cyababaje umugabo we
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ari mu gahinda kenshi ko kuba amaze iminsi arara yipfumbatse nyuma yuko umugore we yanze kwihanganira imibereho mibi y’inzara, agahitamo kumuta akamusigira umwana.

Uyu mugabo witwa Kayigema Ntamaka atuye mu Muduguru wa Mbogo mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, asanzwe afite umugore n’abana barindwi babyaranye

Kayigema avuga ko urugo rwe rwari rusanzwe rutunzwe n’ubushobozi yakuraga mu mirimo ya VUP, ariko ko yaje guhagarikwa muri iyi mirimo mu buryo budasobanutse kuko na we atazi impamvu yahagaritswe, none ubuzima bwaramushaririye kuko yabuze icyo atungisha umuryango we.

Avuga ko we n’umuryango we batangiye kujya baburara kandi batarabyigeze, bikaza no kumugiraho ingaruka yo kuba ubu asigaye yirarana mu buriri, nyamara yararanaga n’umugore we.

Kayigema avuga ko nyuma yo guhagarikwa muri VUP yatangiye kujya akora ubukorikori bwo kubumba imbabura ariko ko na zo kugira ngo abone abakiliya aba ari ihurizo rikomeye.

Ati “Nari nakajyanye [imbabura] mbura n’uwo nari ngiye kugashyira, ngarutse mbona turaburaye pe, tubivuzeho n’umugore mbona umugore ararakaye, buba buracyeye ngiye ku bwiherero, noneho umugore arancika aragenda, nta n’ubwo yansezeye.”

Uyu mugabo avuga ko uyu mugore we iyo aza gushyira mu gaciro nibura yari kujyanwa no gushaka ibiryo, ariko ko ikibabaje ari uko yahukanye, ati “Ubuse njye ndi kuzira iki?”

Kayigema na we yemera ko abayeho nabi kuko inzara imurembeje ku buryo atumva n’ukuntu akiriho kuko atagipfa kubona icyo ashyira mu nda.

Ati “N’ubu mu nda ntakintu kirimo, no kuba mpagaze gutya simbizi niba ari umwuka w’Imana ukindimo. Inzara ni yo itumye n’umugore wanjye agenda. N’ubu mfite ubwoba ndi kuvuga nti ‘ko ntakintu na kimwe gihari, buraza gucya’.”

Icyakora iki kibazo cya Kayigema si icya wenyine kuko muri uyu Murenge wa Bumbogo, hari abaturage benshi bavuga ko bugarijwe n’inzara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Innocent Nyamutera ahakana ko muri uyu Murenge haba hari umuturage ufite ikibazo cy’inzara.

Atanga urugero rwo kuba hari abari bamaze iminsi bafite iki kibazo ariko ko bafashijwe bagahabwa inkunga na Leta, bityo ko haramutse hari ufite iki kibazo yakwegera inzego.

Ati “Ufite ikibazo yaza ariko nzi ko mu minsi yashize mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hari abo twahaye umucer,i kawunga, ibishyimbo, amavuta. Abo bashonje ntekereza ko gusonza kwa mbere ari mu mutwe, hari ufite ikibazo yatwegera tukamufasha.”

Ikibazo cy’inzara si umwihariko wo muri uyu Murenge wa Bumbogo gusa, kuko mu minsi ishize, hari abaturage bagiye babwira RADIOTV10 ko bashonje biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Ezira says:
    3 years ago

    Njyewe turaturanye nakayigema inzara nikibazo hano gikomeye

    Reply
  2. Pascal says:
    3 years ago

    Oooh my friend@kayigema disi,iyo ushyiraho fn ye nibura uwagira 500f akamwihera,

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda

Next Post

Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo

Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.