Daniella Atim washyingiranywe n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleone, ubu akaba ari kwaka gatanya, arasaba 60% by’umutungo w’umugabo we, mu kirego yagejeje mu Rukiko.
Ubu busabe bwa Daniella, bukubiye mu kirego cyashyikirijwe Urukiko, asabamo kurangiza isezerano ryo gushyingiranwa yari afitanye na Chameleone bamaze imyaka 18 bashyingiranywe.
Daniella abinyujije mu itsinda ry’abanyamategeko be bari i Kampala muri Uganda, batanze iki kirego, mu gihe we yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za America n’abana babo batanu.
Muri iyi gatanya, Daniella arifuza guhabwa 60% by’umutungo wa Jose Chameleone ugizwe n’ibikorwa binyuranye, birimo amazu, ibibanza n’amasambu.
Muri 2023, Daniella yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu Muhanzi w’ikirangirire muri Uganda, kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yamukorera, ririmo kukumukubita, kumuhoza ku nkeke, ndetse no kumukorera ibikorwa by’ibabazamubiri.
Yavuze ko ibi byatumye afata icyemezo cyo kujya kwibana n’abana be akabarera wenyine muri Leta Zunze Ubumwe za America, kugira ngo abashe kubona ubwinyagamburiro, anabashe kwivuza ibibazo byo mu mutwe yatewe n’ibyo yakorewe n’umugabo we.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihe, Daniella yavuze kandi ko yahawe icyangombwa kibuza umugabo we Chameleone gukandagira mu rugo rwe muri America.
Yari yagize ati “Ikindi kandi ni gushakisha icyangombwa kinyemerera kuzabasha kugira uburenganzira bwo gukora business hano ubundi ngatangira ubuzima bwanjye nkorera aha.”
Ikirego cya gatanya asaba, kizaburanishirizwa i Kampala muri Uganda, aho abanyametegeko be ari bo bazagikurikirana we yibereye muri America.

RADIOTV10