Thursday, August 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya Corporal, ari na bo benshi bo mu cyiciro kimwe mu bazamuwe mu ntera.

Izamurwa mu ntera ry’aba basirikare rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF muri iki gitondo, rigaragaza uko Perezida wa Repubyulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yazamuye mu ntera aba basirikare.

Aba basirikare barimo babiri binjiye mu cyiciro cy’Abajenerali bahawe ipeti rya Brigadier General bakuwe ku rya Colonel, bo bahise banahabwa inshingano nshya.

RDF yungutse Aba-Colonel 43

Mu bandi bazamuwe mu mapeti, harimo abasirikare 43 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, bazamuwe ku ipeti rya Colonel, ari na ryo rikuru mu mapeti y’Abofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Ni mu gihe abandi basirikare 253 bakuwe ku ipeti rya Major, bahabwa irya Lieutenant Colonel, naho abandi 79 bakurwa ku ipeti rya Captain, bazamurwa ku ipeti rya Major.

Nanone kandi Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 299 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Captain.

Nanone abandi basirikare 11 bakuwe ku ipeti rya Staff Sergeant, bahabwa ipeti rya Sergeant Major, mu gihe abandi 2 296 bakuwe ku ipeti rya Sergeant bagahabwa irya Staff Sergeant.

Hari abandi 10 260 bazamuwe bakuwe ku ipeti rya Corporal, bahabwa ipeti rya Sergeant, ari na bo benshi bari mu cyiciro kimwe muri aba bazamuwe none, hakaba kandi abandi 7 822 bakuwe ku ipeti rya Private, bazamurwa ku rya Corporal.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 8 =