• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
12/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’umufaransa w’imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mutoza afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 mu gutoza no kuyobora amakipe mu Burayi no muri Afurika, ibintu bituma atekerezwa nk’umwe mu bahabwa amahirwe yo gufasha iyi kipe kongera kubaka imbaraga.

Ferry yatangiye umwuga we mu 2001 atoza ES Thaon mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza muri ES Golbey na ÉF Bastia. Mu 2010, yerekeje muri Afurika aho yagizwe Sporting Director wa AS Dakar Sacré-Cœur muri Senegal. Nyuma y’imyaka ine, yasubiye mu Bufaransa muri Louhans-Cuiseaux FC, ariko mu 2015 akomereza urugendo rwe muri Afurika ubwo yinjiraga muri Accra Lions FC yo muri Ghana nk’umutoza mukuru.

Mu 2020, ibitangazamakuru byo muri Ghana  byatangaje ko Ferry yari hafi kwerekeza mw’ikipe y’igihugu ya Ghana  nka Technical Director, ariko ibiganiro bikarangira batumvikanye kubera amafaranga. Muri uwo mwaka nanone yerekeje muri A.S. Miquelonnaise yo muri Saint Pierre et Miquelon, aho yahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere mu myaka 12.

Mu ntangiriro za 2021, yatangaje ko yasinyiye Eding Sport FC yo muri Cameroun amasezerano y’umwaka, ariko nyuma y’igihe gito agaruka muri A.S. Miquelonnaise.

Kugeza ubu, amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mutoza n’abo mu ikipe ya Rayon Sports agaragaza ko Bruno Ferry ibiganiro bigeze kure  ko ntagihindutse aza gutangazwa bitarenze ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Rayon Sports iri gushaka umutoza ushobora gutanga umusaruro mu gihe gito, ufite ubunararibonye mu mikino ya Afurika ndetse n’ubushobozi bwo guteza imbere abakinnyi bakiri bato , ibi byose bikaba bihura neza n’umwirondoro wa Bruno Ferry.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + three =

Previous Post

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Next Post

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.