Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko umuhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira wongeye kuba nyabagendwa, nyuma yuko wamaze amasaha udakoreshwa kubera imvura nyinshi.
Isubukurwa ryo gukoresha uyu muhanda uhuza Intara y’Amajyepfo, n’iy’Iburengerazuba, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026.
Iri tangazo rivuga ko “Turabamenyesha ko umuhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira wabaye nyabagendwa.”
Iri tangazo ryaje rikurikira iryari ryatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026, ryagiraga riti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu udakoreshwa.”
Inkuru yari yabanje:
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi gukoreshwa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira utari gukoreshwa kubera imvura nyinshi yaguye, isaba abawukoresha gukoresha indi, irimo uwa Mukamira- Musanze- Kigali.
Itangazo rivuga iby’uyu muhanda utari nyabagendwa, ryashyizwe hanze na Poisi y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026.
Uru rwego rwagize ruti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu udakoreshwa.”
Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abakoresha uyu muhanda, gukoresha uwa Mukamira- Musanze- Kigali cyangwa Muhanga- Kigali- Musanze- Mukamira na Muhanga- Rubengera- Rutsiro- Rubavu.
Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwavuze kandi ko muri icyo gihe umuhanda udakoreshwa, abapolisi baza kuba bahari kugira ngo bayobore abantu.
Imihanda minini nk’iyi ihuza Intara, ikunze kugirwaho ingaruka n’ibiza, aho uretse kuba inkangu zawufunga, hari n’igihe amazi yuzuramo, agatuma ibinyabiziga n’abagenzi batabasha gutambuka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda giherutse gutangaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe 2026 kizarangwa n’imvura iri ku kigero kiri hejuru y’icy’isanzwe igwa muri iki gihe.
RADIOTV10








