Umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda Urban Boyz ryakanyujijeho muri muzika Nyarwanda, yagize icyo avuga ku mukobwa w’uburanga butamuruye yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagatangira gukeka ko ari umukunzi we ndetse ko baba bagiye kurushinga.
Uyu muhanzi udaherutse kugaragara mu ruganda rwa muzika, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, ndetse bamwe batangira gukeka ko ari umukunzi we bagiye kurushinga.
Ni ifoto y’umukobwa witwa Mwiza Jessica banavuzweho ko bakundanye mu bihe byatambutse, gusa uyu muhanzi yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko ari inshuti ye isanzwe.
Yagize ati “Jessica ni inshuti yanjye ya mbere nagize mu buzima bwanjye. Hari ukuntu wicara ugatekereza ukuntu ari inshuti yawe ukisanga ubisangije n’inshuti zawe.”
Uyu muhanzi wemera ko uyu mukobwa ari inshuti ye y’akadasohoka, yirinze kugira icyo avuga niba urukundo bakundana ari uruganisha ku kuzabana, gusa avuga ko ari inshuti ikomeye mu buzima bwe.
Urukundo rw’aba bombi rwavuze mu myaka ya 2016, ubwo Nizzo Kaboss yari akinavugwa cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, gusa muri ibyo bihe yagiye anavugwaho gucudika n’abandi bakobwa, barimo Sacha Kate na we uherutse kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’umunyamakuru Anita Pendo.
Nizzo Kaboss ni umwe mu bagize itsinda Urban Boyz risigaye rigizwe n’abahanzi babiri, ari bo we ndetse na mugenzi we Humble Jizzo, ariko na ryo rikaba ritagishyira hanze ibihangano nyuma yuko Safi Madiba arivuyemo.
RADIOTV10