Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda Urban Boyz ryakanyujijeho muri muzika Nyarwanda, yagize icyo avuga ku mukobwa w’uburanga butamuruye yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagatangira gukeka ko ari umukunzi we ndetse ko baba bagiye kurushinga.

Uyu muhanzi udaherutse kugaragara mu ruganda rwa muzika, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, ndetse bamwe batangira gukeka ko ari umukunzi we bagiye kurushinga.

Ni ifoto y’umukobwa witwa Mwiza Jessica banavuzweho ko bakundanye mu bihe byatambutse, gusa uyu muhanzi yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko ari inshuti ye isanzwe.

Yagize ati “Jessica ni inshuti yanjye ya mbere nagize mu buzima bwanjye. Hari ukuntu wicara ugatekereza ukuntu ari inshuti yawe ukisanga ubisangije n’inshuti zawe.”

Uyu muhanzi wemera ko uyu mukobwa ari inshuti ye y’akadasohoka, yirinze kugira icyo avuga niba urukundo bakundana ari uruganisha ku kuzabana, gusa avuga ko ari inshuti ikomeye mu buzima bwe.

Urukundo rw’aba bombi rwavuze mu myaka ya 2016, ubwo Nizzo Kaboss yari akinavugwa cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, gusa muri ibyo bihe yagiye anavugwaho gucudika n’abandi bakobwa, barimo Sacha Kate na we uherutse kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’umunyamakuru Anita Pendo.

Nizzo Kaboss ni umwe mu bagize itsinda Urban Boyz risigaye rigizwe n’abahanzi babiri, ari bo we ndetse na mugenzi we Humble Jizzo, ariko na ryo rikaba ritagishyira hanze ibihangano nyuma yuko Safi Madiba arivuyemo.

Umuhanzi Nizzo
Jessica Mwiza wavuzwe mu rukundo na Nizzo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 9 =

Previous Post

Abarwanye urugamba rwo Kwibohora basuye ahabibutsa ibyo barwanyaga n’ibyo barwaniraga

Next Post

Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya
AMAHANGA

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.