Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema wahiriwe n’uyu mwaka wa 2023, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ubuzima bwe butifashe neza, atazongera gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka.

Rema yagaragaye mu bihembo binyuranye bimwe yanegukanye, nko kuba yarahawe icy’umuhanzi mwiza w’Umunyafurika [Best Global Africa Artist] mu bihembo bya Trace Awards byatangiwe i Kigali mu Rwanda.

Yitabiriye ibitaramo n’ibikorwa bikomeye ku Isi, birimo kuba yararirimbye mu itangwa ry’ibihembo bya ruhago ya France bizwi nka France Football.

Nyuma yakazi katoroshye, uyu musore wigaruriye imitima ya benshi, yatangaje ko nta kindi gitaramo azongera gukora muri uyu mwaka kubera ikibazo cy’uburwayi yagiye yirengagiza igihe kirekire ariko akaba abona bitagishobotse ko hari ahandi yataramira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rema yagize ati “Binshenguye umutima gutangaza ko nta handi hantu nzataramira mu Kuboza.

Uyu mwaka nazengurutse henshi nirengagije ikibazo cy’ubuzima bwaniye none ni cyo gihe cyo kubwitaho, tuzasubira muri 2024.”

Rema wahiriwe n’umuziku akiri muto, yanaje mu Rwanda mu kwezi gushize, aho ari no mu byamamare byabonanye na Perezida Paul Kagame, anavuga ko ari we Mukuru w’Igihugu wa mbere bahuye imbonankubone.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 9 =

Previous Post

Israel&Hamas: Habura gato ngo agahenge karangire hafashwe ikindi cyemezo

Next Post

Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Related Posts

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

by radiotv10
12/05/2025
0

Nyuma yuko Itorero ‘Grace Room Minisitries’ riyoborwa n’Umuvugavutumwa Pastor Julienne Kabanda, ryambuwe uburenganzira bwo gukora, umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda...

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi
AMAHANGA

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

by radiotv10
12/05/2025
0

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

12/05/2025
Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

12/05/2025
Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

12/05/2025

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

12/05/2025
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.