Umuhanzi nyarwanda wari wahuye n’isanganya ubu aramwenyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Nemeye Platini P, wari umaze igihe mu gahinda ko kuba umurongo we wa YouTube warabuze, ubu ari mu byishimo nyuma yuko ugarutse, ndetse akaba yahise ageza ku bakunzi be inkuru nziza.

Channel ya YouTube ya Platini yabuze kuva tariki 04 Mata 2023 ubwo yari akimara gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mbega byiza’.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ibyumweru bibiri, iyi Channel yarabuze ku murongo, yagarutse ndetse biramunezeza dore ko ari yo iriho indirimbo ze zose.

lyi shene ya YouTube ya Platini yari imaze iminsi itagaragara ku muyoboro wa YouTube ku buryo nta ndirimbo n’imwe wabashaga kubona.

Kuri iyi nshuro nk’uko yari yatangaje ko ikipe ye igiye kuyigarura, yamaze kubikora iragaruka, ndese nn’ibihangano bye byose biragarukana.

Kuva ku wa 04 Mata 2023, nibwo iyi shene yabuze ku rubuga rwa YouTube ijyana n’indirimbo ze zose zirimo Shumuleta, mbega byizi n’izindi zitandukanye.

Platini P aherutse gutangariza Abanyarwanda uburyo bwo kugura imiziki unyuze kuri Eastflix ndetse nyuma y’uko shene ye igarutse yahise ateguza indirimbo yise Icupa yakozwe na Element.

Blandine UWIKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru