Umuhanzi nyarwanda witabiriye ibirori mu ruhame yambaye bidasanzwe akomeje guca ibintu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’umuraperi uzwi nka SKY 2 witabiriye ibirori byo mu ruhame yambaye ipantalo hasi, naho hejuru yambaye umushumi w’igikapu ndetse n’ibirenge, akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi yagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bizwi nka The Choice Awards, bitangwa na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka Batoneke, yitabiriye ibi bihembo mu buryo budasanzwe, ubwo abandi baje barimbye imyambaro yihariye, we yaje yiyambariye ibirenge hasi, n’ipantalo, mu gihe hejuru nta mwambaro yari yambaye uretse umushumi w’agakapu.

Ubwo ibindi byamamare byanyuraga ku musambi wabugenewe ndetse no ku cyapa cyo kwifotorezaho, uyu muhanzi SKY2 we yaje yiyambariye uko, bitungura benshi.

Ni imyambarire ikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bakomeje kuyitangaho ibitekerezo, bagaragaza ko batunguwe.

Uwitwa Simbizi kuri Twitter, atanga igitekerezo kuri umwe mu bashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri uru rubuga nkoranyambaga, yagize ati Iyo akuramo nipantaro ahubwo.”

Uwitwa Kamana Jimmy we yagize ati Stylish ni uko ari mu Gihungu bene ibi bintu bitaratera imbere cyane ariko ni umunyadushya.

Umunyamakuru witwa Akayezu Jean de Dieu we yagize atiNjye ndabona ari neza, biri artistic (ni ibya gihanzi).”

SKY2 ni uko yari yiyambariye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru