Umuhanzi ugezweho mu Rwanda yungutse imbaranga nshya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho mu Rwanda, yamaze gusinya muri Label nshya, yitezweho kumufasha kurushaho gukora ibihangano byinshi kandi binogeye amatwi.

Juno Kizigenza yasinye muri Label ya Huha Record yanasinyishije abandi bahanzi barimo ukizamuka Mpundu France, uri mu bafite impano idasanzwe.

Izindi Nkuru

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando Bernard wemeje inkuru y’isinya rya Juno Kizigenza muri Huha Record, yavuze ko iyi Label izamurikwa ku mugaragaro mu gihe cya vuba.

Iri zina Huha, si rishya; kuko rikunze kumvikana mu ndirimbo z’uyu muhanzi Juno Kizigenza, ari na ryo ryashingiweho mu kwita iyi Label.

Kuri France Mpundu na we watangiranye n’iyi Label ya Huha Record, ni umuhanzikazi utanga icyizere kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Azwi mu ndirimbo Darling yaririmbanye na nyakwigendera Yvan Buravan, ndetse n’iyi yise Umuntu aherutse gushyira hanze mu cyumweru gishize.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru