Umuhanzi w’injyana ya gakondo, Ruti Joel arateganya gukorera igitaramo mu Bubiligi ku nshuro ya mbere agiye kuririmbira abatuye iki Gihugu gisanzwe kiri Bihugu by’i Burayi bituyemo Abanyarwanda benshi.
Iki gitaramo kizaba tariki 16 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo 2024, kizabera i Bruxelles mu Bubiligi, aho uyu muhanzi ategerezanyijwe amatsiko menshi n’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu.
Ni ku nshuro ya mbere Ruti Joel agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse amakuru yizewe, avuga ko ibiganiro hagati ye n’abamutumiye nibigenda neza ashobora no kuzazenguruka indi mijyi yo muriki Gihugu cy’u Bubiligi no mu bindi Bihugu byegereye iki bibarizwamo Abanyarwanda.
Ruti Joel usanzwe azwiho gutaramira abantu bikanyura benshi kubera uburyo abasusurutsa mu ndirimbo zinogeye ugutwi za gakondo, anyuzamo akanavuna sambwe.
Uyu muhanzi kandi azwiho kuganira cyane no gusurutsa abo baba bari kumwe, avuga ko gutarama kwe, ari ibyo avoma mu muryango. Ati “Ni ko iwacu duhora, twarabitojwe.”
Ruti Joel kandi ari mu bahanzi barindwi bari kuzenguruka Igihugu mu iserukiramuco rwiswe ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ na byo akomeje gushimishamo ababyitabira.
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10