Umuhanzi ukomeye mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago byamubayeho atanahari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yashenguwe n’urupfu rwa nyirakuru, mu gihe uyu muhanzi atari no kubarizwa mu Rwanda.

Bruce Melodie umaze iminsi ari mu bikorwa bye bya muzika muri Nigeria, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje agahinda yatewe n’itabaruka rya nyirakuru.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bugufi buherekejwe n’ifoto ya Bruce Melodie ari kumwe na nyirakuru witabye Imana, yagize ati Uruhukire mu mahoro masa nyogoku. Ndagukunda bitagira umupaka. Ruhuka neza.

Nyirakuru wa Bruce Melodie yitabye Imana mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, azize uburwayi.

Inshuti za hafi z’uyu muhanzi, zivuga ko nyirakuru wa Bruce Melodie yari umuntu ukomeye mu buzima bwe mu bo asigaranye, dore ko yapfushije nyina muri Nzeri 2012 ari na we mubyeyi wenyine yari asigaranye kuko se yapfuye akiri muto.

Bruce Melodie, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, akaba agize ibyago atari no mu Gihugu, aho yari muri Nigeria, aho yajyanye n’itsinda basanzwe bakorana mu bikorwa bya muzika.

Bruce Melodi na nyirakuru witabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru