Umuhanzi ukomeye mu Rwanda biravugwa ko yaguriye umugore we imodoka y’akataraboneka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi The Ben uri mu bahanzi nyarwanda bakomeye, yaguriye umugore we Miss Uwicyeza Pamella, imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover iri mu zigezweho, nk’impano y’urwo amukunda.

Amakuru yizewe, avuga ko The Ben yatumije i Dubai iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover, kugira ngo ayihe umugore we Pamella nk’impano y’urukundo amukunda uko bwije uko bucyeye.

Izindi Nkuru

Uwaduhaye amakuru, avuga ko iyi modoka itaragera mu Rwanda kuko ikiri i Dubai, ariko ko ibindi byose bisabwa kugira ngo igere mu Rwanda, byamaze kwishyurwa, hakaba hasigaye ko igera kuri Pamella.

Yagize ati “Ni imodoka ya Range Rover, The Ben yaguriye umugore we nk’impano yo gukomeza gushimangira urukundo amukunda.”

The Ben na Uwicyeza Pamella bamaze igice cy’umwaka ari umugore n’umugabo mu irangamimerere ry’u Rwanda, kuko basezeranye tariki 31 Kanama 2022.

Ni ubukwe bwatunguye benshi kuko urukundo rwabo rwari rumaze iminsi ruvugwa ndetse The Ben yarasabye Pamella kuzamubera umugore, akanabimwemerera, ariko ibyo gusezerana bakaba bari barabigize ibanga.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo The Ben na Pamella bishimiraga isabukuru y’uyu muhanzi, bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rukiri pata na rugi.

Mu kwizihiza iyi sabukuru ya The Ben isanzwe iba tariki 09 Mutarama, aba bombi bagiye kuryohereza ubuzima bwabo mu Birwa bya Zanzibar, ubundi berecyeza mu Birwa bya Maldives, bagaragaza amafoto bafatiye muri ibi bice, bishimye by’agahebuzo.

Umwaka ushize basezeranye imbere y’amategeko
The Ben na Pamella ntibahwema kugaragaza urwo bakundana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru