Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry ugiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Forever’, yizeje abakunzi b’ibihangano bye n’aba muzika nyarwanda muri rusange, ko iza kuryohera amatwi yabo.
Mu kiganuro Yverry yagiranye na RADIOTV10, yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Forever’ agiye gushyira hanze, yamugoye mu buryo bw’amashusho dore ko atanafatiwe mu Rwanda.
Yagize ati “Biragoranye cyane gufatira amashsho ku Mugabane w’i Burayi kuko bisaba amafaranga menshi, ikintu cyose uba wishyura.”
Gusa avuga ko nubwo ari indirimbo yatumye yiyuha akuya, ariko yizeye ko izatanga umusaruro, kuko ari nziza cyane, ndetse akaba yizeye ko abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bazayikunda.
Iyi ndirimbo ya Yverry, ni yo ya mbere asohoye kuva yava ku Mugabane w’u Burayi gukora ibitaramo binyuranye, aho na bwo yataramiye abakunda ibihangano bye n’abandi Banyarwanda baba hanze.
Ubwo uyu muhanzi yajyaga hanze, hari amakuru yavugwaga ko atazagaruka, ahubwo ko agiye guturayo, mu gihe we yizezaga abantu ko azagaruka.
Muri iki kiganiro na RADIOTV10, yabajijwe kuri iki kibazo, asubira agira ati “U Rwanda ni cyo Gihugu cyanjye, n’iyo nagenda nagaruka, ikindi kandi ni ho umuryango wanjye uba.”
Yverry yateguje abakunzi b’ibihangano bye, ko uyu munsi barara babonye iyi ndirimbo ye nshya, kandi abizeza ko iza kubanogera kuko na we ubwe yizeye uburyo yakozwe kuko yayitondeye.
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10