Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwiho umwihariko w’indirimbo zizamurira ibinezaneza abakundana afite agaseke agiye gupfundura

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uzwiho umwihariko w’indirimbo zizamurira ibinezaneza abakundana afite agaseke agiye gupfundura
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry ugiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Forever’, yizeje abakunzi b’ibihangano bye n’aba muzika nyarwanda muri rusange, ko iza kuryohera amatwi yabo.

Mu kiganuro Yverry yagiranye na RADIOTV10, yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Forever’ agiye gushyira hanze, yamugoye mu buryo bw’amashusho dore ko atanafatiwe mu Rwanda.

Yagize ati “Biragoranye cyane gufatira amashsho ku Mugabane w’i Burayi kuko bisaba amafaranga menshi, ikintu cyose uba wishyura.”

Gusa avuga ko nubwo ari indirimbo yatumye yiyuha akuya, ariko yizeye ko izatanga umusaruro, kuko ari nziza cyane, ndetse akaba yizeye ko abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bazayikunda.

Iyi ndirimbo ya Yverry, ni yo ya mbere asohoye kuva yava ku Mugabane w’u Burayi gukora ibitaramo binyuranye, aho na bwo yataramiye abakunda ibihangano bye n’abandi Banyarwanda baba hanze.

Ubwo uyu muhanzi yajyaga hanze, hari amakuru yavugwaga ko atazagaruka, ahubwo ko agiye guturayo, mu gihe we yizezaga abantu ko azagaruka.

Muri iki kiganiro na RADIOTV10, yabajijwe kuri iki kibazo, asubira agira ati “U Rwanda ni cyo Gihugu cyanjye, n’iyo nagenda nagaruka, ikindi kandi ni ho umuryango wanjye uba.”

Yverry yateguje abakunzi b’ibihangano bye, ko uyu munsi barara babonye iyi ndirimbo ye nshya, kandi abizeza ko iza kubanogera kuko na we ubwe yizeye uburyo yakozwe kuko yayitondeye.

Yverry n’umugore we Vanilla

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Hemejwe amakuru avugwa ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas n’igishobora gukurikiraho

Next Post

Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye

Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.