Umukanzikazi Peace Hoziana uzwi nka Peace Hozy usanzwe anafasha abandi bahanzi, avuga ko nubwo yinjiye mu buhanzi ndetse akaba yaranize umuziki, ariko mbere atateganyaga kuzaba umuhanzi, ariko ko umuhamagaro wamubujije amahoro, akiyemeza kujya muri Studio.
Peace Hozy wanitabiriye irushanwa rya muzika rizwi nka East African Got 219 Talent, akagarukira muri 1/2 cy’irangiza ryarwo, yanize umuziki mu ishuri ryawo rya Nyundo, aho yasoje amasomo muri 2017.
Akirangiza kwiga umuziki yahise atangira akazi ko gufasha abahanzi b’amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nka Israel Mbonyi, James na Daniella Bosco Nshuti, na Prosper Nkomezi.
Nyuma yo gufasha abahanzi, Peace Hozy na we yaje kwinjira mu buhanzi, gusa avuga ko atabiteganyaga mbere.
Ati “Numvaga nshaka kuba umuririmbyi wabigize umwuga nk’uko n’ubundi tubikora kuruta uko naba umuhanzi cyane ko bidutunze.”
Akomera avuga aho igitekerezo cyavuye. Ati “Ni umuhamagaro wanyatsemo numva hari icyo nshaka kubwira Isi kandi icyo ntabwo nari kugikora nkora mfasha abahanzi ndirimba ibyo baririmbye, njyewe ntashobora gusohora ikiri muri njye nyirizina. N uko nasohoye indirimbo yanjye ya mbere.”
Uyu muhanzikazi avuga ko ibihangano bye hari benshi, byafashije, ku buryo hari n’abamuhaye ubuhamya bw’uko indirimbo ze zatumye bahagarika ibyemezo bibi babaga bafashe.
Ati “Hari uwampamamagaye ambwira ko indirimbo yanjye yatumye atuza areka kwiyahura, numva ni ubuhamya bukomye ndetse byanteye imbaraga zo gukomeza gukora.”
Peace Hozy yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2023, akaba amaze gushyira hanze indirimbo enye; iyitwa ‘Uganze’, ‘Ruhuka’, ‘Itabaza’ n’iyitwa Hoziana yashyize hanze mu cyumweru gishize.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10