Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Nyarwanda yitandukanyije n’uwamwiyitiriye akagira icyo avuga ku bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yitandukanyije n’uwamwiyiritiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X akanatangaho igitekerezo avuga ku bahanzi baherutse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, akavuga ko “yibaza impamvu we atatumiwe.”

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame; bakiriye mu rugo mu Karere ka Bugesera, bamwe mu bahanzi batuye muri aka Karere nyuma y’uko byari byasabwe na Butera Knowless na we utuye muri aka Karere.

Muri uku kwakirwa na Perezida Kagame, aba bahanzi banatemberejwe mu rwuri rwe, ndetse anagabira Inka buri muhanzi, ubundi baranatarama.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, uwiyita @bwizaofficial_ ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], yavuze ko atumva impamvu we atatumiwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame kandi na we ari umuturanyi.

Uyu wiyitiranyije n’umuhanzikazi Bwiza, yagize ati “Ntimubifate nko kwigereranya, Mama Butera [Knowless] ni umu legend [umunyabigwi] nubaha, gusa nanjye ndi umu artist nk’abandi ba artist duturanye hano. None ndibaza ngo kuki yaba ari njye wabuzemo ubwo ntakibazo mwumvamo.”

Ubutumwa bw’uwiyitiriye Bwiza

Umuhanzikazi Bwiza Emerance akoresheje konti ye, yamaganye ubutumwa bw’uyu wamwiyitiriye, anavuga ko yifuza kumenyesha abakunzi be ko afite konti imwe yo kuri X, ndetse ko ari na yo anyuzaho ibikorwa bye byose bya muzika n’ibindi bya buri munsi.

Bwiza wanifashishije ifoto [Screeshot] y’ubu butumwa bwanditswe n’uwamwiyitiriye, yagize ati “Izindi konti zaba ziri mu mazina ya Bwiza, si iz’ukuri. Ndabasabye ntumuhuze Bwiza n’izo konti.”

Uyu muhanzikazi kandi yahise anamenyesha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, bigaragaza ko yifuza ko uru rwego rubyinjiramo rugakemura ikibazo cy’uyu muntu wamwiyitiriye kuri X.

Ubutumwa bwa Bwiza wa nyawe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Nyuma y’uko muri Kenya hubuye imyigaragambyo isaba Perezida kwegura ubu hagezweho iki?

Next Post

UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.