• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Nyarwanda yitandukanyije n’uwamwiyitiriye akagira icyo avuga ku bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yitandukanyije n’uwamwiyiritiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X akanatangaho igitekerezo avuga ku bahanzi baherutse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, akavuga ko “yibaza impamvu we atatumiwe.”

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame; bakiriye mu rugo mu Karere ka Bugesera, bamwe mu bahanzi batuye muri aka Karere nyuma y’uko byari byasabwe na Butera Knowless na we utuye muri aka Karere.

Muri uku kwakirwa na Perezida Kagame, aba bahanzi banatemberejwe mu rwuri rwe, ndetse anagabira Inka buri muhanzi, ubundi baranatarama.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, uwiyita @bwizaofficial_ ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], yavuze ko atumva impamvu we atatumiwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame kandi na we ari umuturanyi.

Uyu wiyitiranyije n’umuhanzikazi Bwiza, yagize ati “Ntimubifate nko kwigereranya, Mama Butera [Knowless] ni umu legend [umunyabigwi] nubaha, gusa nanjye ndi umu artist nk’abandi ba artist duturanye hano. None ndibaza ngo kuki yaba ari njye wabuzemo ubwo ntakibazo mwumvamo.”

Ubutumwa bw’uwiyitiriye Bwiza

Umuhanzikazi Bwiza Emerance akoresheje konti ye, yamaganye ubutumwa bw’uyu wamwiyitiriye, anavuga ko yifuza kumenyesha abakunzi be ko afite konti imwe yo kuri X, ndetse ko ari na yo anyuzaho ibikorwa bye byose bya muzika n’ibindi bya buri munsi.

Bwiza wanifashishije ifoto [Screeshot] y’ubu butumwa bwanditswe n’uwamwiyitiriye, yagize ati “Izindi konti zaba ziri mu mazina ya Bwiza, si iz’ukuri. Ndabasabye ntumuhuze Bwiza n’izo konti.”

Uyu muhanzikazi kandi yahise anamenyesha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, bigaragaza ko yifuza ko uru rwego rubyinjiramo rugakemura ikibazo cy’uyu muntu wamwiyitiriye kuri X.

Ubutumwa bwa Bwiza wa nyawe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Nyuma y’uko muri Kenya hubuye imyigaragambyo isaba Perezida kwegura ubu hagezweho iki?

Next Post

UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.