Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yatangaje itariki azamurikiraho album ye ya mbere afata nk’imfura ye muri muzika.
Bwiza Emerance ari mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda, bigaragarira mu bihangano ashyira hanze bigasamirwa hejuru na benshi ndetse n’ibitaramo atumirwamo akagaragarizwa urukundo.
Mu gihe kingana n’imyaka ibiri amaze muri Label ya KIKAC Music, Bwiza Emerance aritegura kumurika album ye ya mbere muri uyu mwaka agereranya n’imfura ye muri muzika.
Aganira na RADIOTV10, Bwiza yahamije ko tariki 10 Ukwakira 2023, azashyira hanze album ye izaba iriho indirimbo zirimo izikunzwe cyane muri iki gihe.
Yagize ati “Ni album ngereranya nk’imfura yanjye ku buryo mbifata nko kuzaba nibarutse umwana wanjye wa mbere muri muzika.”
Iyi album azayimurikira mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali ndetse akanakora ikindi gitaramo kizabera hanze y’uyu murwa mukuru w’u Rwanda kugira ngo n’abakunzi be bo hanze ya Kigali abagezeho iyi nkuru nziza.
Ni album izaba iriho indirimbo zinyuranye zirimo izo akomeje gushyira hanze muri iki gihe, akora ku giti cye ndetse n’izo akorana n’abandi bahanzi bagezweho mu Rwanda.
Bwiza atangaje ibi akubutse ku Mugabane w’u Burayi, aho yari aherutse kujya mu Bufaransa, anahakorera igitaramo yigaragarijemo, na we akerekwa urukundo rudasanzwe.
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10