Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye igihe azibarukiraho imfura ye muri Muzika

radiotv10by radiotv10
01/04/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye igihe azibarukiraho imfura ye muri Muzika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yatangaje itariki azamurikiraho album ye ya mbere afata nk’imfura ye muri muzika.

Bwiza Emerance ari mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda, bigaragarira mu bihangano ashyira hanze bigasamirwa hejuru na benshi ndetse n’ibitaramo atumirwamo akagaragarizwa urukundo.

Mu gihe kingana n’imyaka ibiri amaze muri Label ya KIKAC Music, Bwiza Emerance aritegura kumurika album ye ya mbere muri uyu mwaka agereranya n’imfura ye muri muzika.

Aganira na RADIOTV10, Bwiza yahamije ko tariki 10 Ukwakira 2023, azashyira hanze album ye izaba iriho indirimbo zirimo izikunzwe cyane muri iki gihe.

Yagize ati “Ni album ngereranya nk’imfura yanjye ku buryo mbifata nko kuzaba nibarutse umwana wanjye wa mbere muri muzika.”

Iyi album azayimurikira mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali ndetse akanakora ikindi gitaramo kizabera hanze y’uyu murwa mukuru w’u Rwanda kugira ngo n’abakunzi be bo hanze ya Kigali abagezeho iyi nkuru nziza.

Ni album izaba iriho indirimbo zinyuranye zirimo izo akomeje gushyira hanze muri iki gihe, akora ku giti cye ndetse n’izo akorana n’abandi bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Bwiza atangaje ibi akubutse ku Mugabane w’u Burayi, aho yari aherutse kujya mu Bufaransa, anahakorera igitaramo yigaragarijemo, na we akerekwa urukundo rudasanzwe.

Bwiza arakunzwe muri iyi minsi

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Ibyababayeho ntibabikekaga: Ngo bemerewe inkunga ariko ihabwa abayobozi bari baje kubabarura ngo bazayihabwe

Next Post

Ni ibitangaza: RPF imaze imyaka 35 ibayeho buri wese arayivuga imyato kubera ibyo yakoze

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni ibitangaza: RPF imaze imyaka 35 ibayeho buri wese arayivuga imyato kubera ibyo yakoze

Ni ibitangaza: RPF imaze imyaka 35 ibayeho buri wese arayivuga imyato kubera ibyo yakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.