Ni ibitangaza: RPF imaze imyaka 35 ibayeho buri wese arayivuga imyato kubera ibyo yakoze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nama mpuzamahanga y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, yahujwe no kwizihiza Imyaka 35 uyu muryango umaze, abaturutse mu Bihugu bitandukanye ku Isi, bawushimye ku bw’ibitangaza wakoze mu kubaka u Rwanda rwari ruvuye mu bihe bikomeye, ubu rukaba ari Igihugu ntangarugero ku Isi.

Iyi nama mpuzamanga ya RPF-Inkotanyi, iri kubera ku gicumbi cy’Umuryango, kuri Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Yitabiriwe n’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu ndetse n’abaturutse mu Bihugu binyuranye bayitumiwemo barimo n’abahagarariye amashyaka yo mu Bindi Bihugu.

Iyi nama yatangijwe n’Umuyobozi Wungirije wa RPF-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, wagaragaje ko kugira ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika bakomeza gutera imbere, hakenewe ibikorwa bifatika.

Yagize ati “Hakenewe ibikorwa bifatika kugira ngo duteze imbere imibereho y’abaturage mu Gihugu cyacu ndetse no ku Mugabane wa Afurika wose. Inama y’uyu munsi iratuganisha muri uwo murongo.”

Iyi nama kandi yatangiwemo ibiganiro byatanzwe n’inzobere zaturutse mu Bihugu binyuranye, bose bagiye bagaragaza RPF-Inkotanyi nk’Umuryango wagize uruhare rukomeye mu gukora ibyo amahanga atakekaga ko byari gushoboka nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Bavuze ko nyuma yuko RPF-Inkotanyi ibohoye u Rwanda ikanahagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi, yubatse Igihugu buri wese yibonamo atari ku Banyarwanda gusa, ahubwo no ku batuye Isi yose, kuko ubu u Rwanda kiri mu Bihugu bya mbere bitekanye kandi biha agaciro bose.

Amb. Ami Ramadhan Mpungwe, umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu muri Tanzaniya (Tanzania Chamber of Minerals & Energy) uzi iby’ishyaka rikomeye muri iki Gihugu cya CCM yavuze ko afite ubuhamya bwinshi yavuga kuri RPF-Inkotanyi.

Yagize ati “Kuri njye navuga ko RPF yari izi ibibereye u Rwanda, yaba mu miyoborere myiza, uburezi, ubuzima ndete n’ibidukikije.”

Amb. Ami Ramadhan Mpungwe yavuze kandi ko RPF itagumye gusa kugeza ku byiza Abanyarwanda, ahubwo ko ikomeye no kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bigenda bivuka ku Isi.

Abayobozi mu nzego nkuru n’iz’umutekano bitabiriye iyi nama

Umuyobozi Wungirije, Christophe Bazivamo yatangije iyi nama
Abatanze ibiganiro n’ibitekerezo bose bashimye umuryango wa RPF-Inkotanyi
Madamu Jeannette Kagame yakurikiye iki kiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru