Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Vestine yagaragaye mu isura nshya atigeze abonwaho mbere bitungura benshi

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Vestine yagaragaye mu isura nshya atigeze abonwaho mbere bitungura benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas indirimbo zo muramya no guhimbaza Imana, yagaragaye mu isura nshya asutse imisatsi, bitigeze bimugaragaraho mbere dore ko asanzwe abarizwa mu Itorero rya ADEPR ritabimwemerera.

Vestine na Dorcas ni abahanzi bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda no hanze yarwo baririmbana indirimbo zihimbaza Imana ariko bari basanzwe babarizwa mu itorero rya ADEPR ritemera gusuka imisatsi.

Tariki 02 Mata nibwo amafoto ya Vestine yagiye hanze asutse ibisuko mu mafoto meza yashyizwe hanze na Murindahabi Irène uzwi ku izina rya M. Irene ku rubuha nkoranyambaga rwa Instagram amwifuriza isabukuru nziza.

Mu magambo aherekeje aya mafoto, M. Irenge yagize ati “Isabukuru nziza, nturi gusaza ahubwo uri gutera intambwe, kumeza kurambana ubuzima buzira umuze, umugisha n’ibyishimo ku munsi wawe mukobwa wanjye.”

Iyi sura nshya yagaragaye kuri Vestine, yatumye bamwe babitangaho ibitekerezo binyuranye, bamwe bibaza ukuntu yatinyutse kwisukisha kandi bizwi ko asengera mu Itorero rya ADEPR.

Ni mu gihe abandi bibaza niba gusuka ari icyaha ku buryo hari umuntu wakagombye kubikomwaho bitewe n’imyemerere ye cyangwa idini asengeramo, abandi na bo bakamushima ko yarushijeho kuba mwiza.

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi yibajijweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, dore ko n’ubwo yasezeranaga n’umukunzi mu mategeko tariki 15 Mutarama, na bwo hari abari batunguwe no kuba yaranyereje umusatsi na byo bizwi ko bitemewe muri ADEPR.

Vestine na murumuna we Dorcas, nubwo baririmba nk’itsinda ariko basanzwe banabarizwa muri korali Goshen yo mu itorero rya ADEPR Muhoza i Musanze

Vestine bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 1 =

Previous Post

DRCongo: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Abanyamerika bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bari bakatiwe kwicwa

Next Post

Umunyapolitiki wifuzaga kuyobora u Bufaransa wakatiwe gufungwa yakoresheje imvugo iremereye anenga ubutegetsi

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki wifuzaga kuyobora u Bufaransa wakatiwe gufungwa yakoresheje imvugo iremereye anenga ubutegetsi

Umunyapolitiki wifuzaga kuyobora u Bufaransa wakatiwe gufungwa yakoresheje imvugo iremereye anenga ubutegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.