Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, akaba n’umukinnyi wa Filimi, Halle bailey; yagaragaje ko atishimiye kubona umwana we mu kiganiro cyatambutse imbonankubone kuri Televiziyo, ubwo yari kumwe n’umugabo we DDG utari wabimumenyesheje.

Halle bailey avuga ko umugabo we DDG atigeze amumenyesha aho yari ajyanye umwana wabo Halo, ariko ko yatunguwe no kubona amashusho ari gukwirakwira aribari kumwe mu kiganiro cyatambutse kuri Twitch cyakorwaga n’umunyamakuru Kai Cenat.

Ni ikiganiro cyari gikurikiwe imbonankubone n’abantu uruvunganzoka, kuko cyarebwe n’abarenga ibihumbi 219, aho amashusho amwe agaragaza DDG yinjiye mu cyumba cyarimo uyu munyamakuru Kai afite umwana we.

Umunyamakuru Kai Cenat na we yagaragaye atunguwe no kubona umwana wa DDG na Halle bailey ari we Halo, aramuramutsa buhoro, yihutira gushaka aho bicara.

Muri icyo gihe, Se wa Halo (Daddy D) yamuku mu gikapu yarimo amufata mu ntoki ndetse amwicaza mu gituza.

Gusa nyina w’uyu mwana ari we Halle Bailey, ntiyishimiye uburyo umugabo we yafashe icyemezo cyo kujyana umwana wabo muri iki kiganiro cyatambukaga imbonankubone, batabiganiriyeho ngo babyemeranyeho.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Halle bailey yagize ati “Sinabimenyeshejwe cyangwa ngo mbibwirwe, kandi birambabaje cyane kubona umwana wanjye imbere y’abarenga miliyoni. Ndi umubyeyi we kandi ndi umurinzi we, birambabaje ko ntigeze mbimenyeshwa, cyane cyane ko ndi hanze y’umujyi.”

Mu isaha ebyiri amaze gushyira ubu butumwa, tweet ya Halle Bailey yari imaze gusangirwa inshuro zirenga ibihumbi 11 ifite ibitekerezo birenga 4 600.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 3 =

Previous Post

Putin yageneye ubutumwa Trump anagaragaza ko ibintu bishobora kuzahinduka hagati y’u Burusiya na America

Next Post

Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.