Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umuherwe uri mu bakomeye ku Isi yahawe inshingano mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuherwe uri mu bakomeye ku Isi yahawe inshingano mu Rwanda

Jack Ma asanzwe akunda gutanga amasomo ku rubyiruko

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari ukomeye ku Isi, Jack Ma washinze kompanyi ya Alibaba Group, yahawe inshingano zo kuba umwarimu udahoraho wa Kaminuza Nyafurika yigisha ibijyanye n’imiyoborere ya ALU (African Leadership University) y’i Kigali mu Rwanda. Ni inshingano yahawe n’iri shuri.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza mu cyumweru gishize, bwavuze ko “bwishimiye kumenyesha abantu bose ko Prof Jack Ma, washinze Alibaba Group na Jack Ma Foundation, yagizwe Umwarimu udahoraho muri kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere.”

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza, buvuga ko kuba Jack Ma agiye kujya yigisha muri iri shuri, bizatera akanyabugabo ba rwiyemezamirimo bato b’Abanyafurika, kurushaho gushaka ubumenyi bwatuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.

Dr. Fred Swaniker, washinze iyi kaminuza ya ALU, avuga ko iri shuri ryitezweho gutanga impinduka nziza ku Mugabane wa Afurika, bityo ko kuba ryakwigishwamo na Jack Ma ari indi ntambwe igana ku ntego zaryo.

Yagize ati “Ubunarabibonye bwa Ma byumwihariko mu ikoranabuhanga ndetse no mu guhanga udushya, bizaba imbarutso ku banyeshuri bacu no kubatera akanyabugabo mu gutekereza ibyagutse, bakareba kure, kandi bakarushaho gushyira mu bikorwa indoto zabo bafite umuhate n’intumbero.”

Jack Ma wahawe inshingano zo kwigisha muri iyi Kaminuza yo mu Rwanda, asanzwe ari indorerwamo ya benshi ndetse byanatumye agenda ahabwa imyanya inyuranye nko kuba umujyanama wihariye w’intego z’iterambere rirambye. Inshingano yahawe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2016.

Muri 2018 yatangiye umushinga yise ‘Africa’s Business Heroes’ ugamije gushimira ba rwiyemezamirimo 100 b’Abanyafurika bitwaye neza, bagahabwa ubufasha burimo amikoro n’amahugurwa.

Kaminuza ya ALU yahaye Jack Ma inshingano zo kuyigishamo, mu gihe hari hashize igihe gito na Kaminuza y’iwabo mu Bushinwa ya Hong Kong University na yo iherutse kumvikana na we ko mu gihe cy’imyaka itatu agiye kujya yigishamo ibijyanye no guhanga imirimo.

Umwaka ushize kandi, Jack Ma nabwo yagizwe umwarimu udahoraho muri Kaminuza yo mu Buyapani yitwa University of Tokyo ndetse na Kaminuza ya Tel Aviv University yo muri Israel.

Jack Ma uwo yari mu Rwanda mu myaka ine ishize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Ibyivugira: Mbere==>Ubu

Next Post

Aba mbere biganjemo Abanyarwanda baturutse mu Gihugu kirimo intambara bageze mu Rwanda

Related Posts

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

IZIHERUKA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Aba mbere biganjemo Abanyarwanda baturutse mu Gihugu kirimo intambara bageze mu Rwanda

Aba mbere biganjemo Abanyarwanda baturutse mu Gihugu kirimo intambara bageze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.