• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuherwe uzwi ku Isi yatangaje ibyateje urunturuntu hagati y’abafana b’abahanzi b’ibirangirire muri Afurika

radiotv10by radiotv10
24/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuherwe uzwi ku Isi yatangaje ibyateje urunturuntu hagati y’abafana b’abahanzi b’ibirangirire muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuherwe Bill Gates uri mu batunze agatubutse ku Isi, yagize icyo avuga ku bahanzi bagezweho muri Afurika barimo Burna Boy na Davido, bituma abafana babo, bazamura impaka za ‘ngo-turwane’.

Ubwo yari mu nama “Advancing Africa” yiga ku buryo urubyiruko rwo muri Afurika rwakwihangira imirimo muri Siyansi, yavuze ko umukobwa akibimubwira yahise ajya gushaka amakuru kuri aba bahanzi asanga bakora injyana ya AfroBeats kandi irimo ubuhanga bwinshi.

Uyu muherwe wumvikanishaga ko aba bahanzi Burna Boy na Rema ari bashya, yavuze ko ubwo yagenderera iki Gihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika, yagize amahirwe yo gutaramirwa n’abahanzi Davido na Wizkid bari bagezweho.

Uburakari hagati y’Abafana ba Davido na Burna Boy bwazanywe n’iki?

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri Twitter, ku byatangajwe n’uyu munyemari, babaye nk’abaterana amagambo, kubera uruhande bahagazeho hagati y’aba bahanzi.

Abafana ba Davido bavuze ko uyu muherwe yunze mu ry’uyu muhanzi wari uherutse gutangaza ko Burna Boy na Rema bari mu bahanzi bashya bafite impano nziza, ishobora kugeza kure umuziki wa Nigeria.

Abafana ba Burna Boy bo bavuga ko Davido n’uyu muherwe bibeshya cyane ku mateka y’Umuhanzi Burna Boy mu muziki, bakavuga ko yaje mbere kandi ko yamenyekanye mbere y’uko abahanzi benshi bo muri Nigeria bamenyekana.

Hari abandi bafana ba Burna Boy ariko bavuga ko umuhanzi bafana akomeje guca uduhigo mu isi, ibivugwa bikaba biterwa n’ishyari abarimo Davido na Wizkid bamufitiye.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 12 =

Previous Post

Umushinga wa rutura wakunze guteza urunturuntu hagati y’Ibihugu bitatu wongeye kuzamurwa

Next Post

U Rwanda mu myanya ishimishije muri Afurika kuri raporo y’ibipimo byihagazeho mu bukungu

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
U Rwanda mu myanya ishimishije muri Afurika kuri raporo y’ibipimo byihagazeho mu bukungu

U Rwanda mu myanya ishimishije muri Afurika kuri raporo y’ibipimo byihagazeho mu bukungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.