Perezida wa Angola, João Lourenço yavuze ko hari umushinga yatanze uzageza ku masezerano y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, kandi ko awufitiye icyizere ko umubano w’Ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.
João Lourenço yabitangarije mu Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Angola wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko hari intambwe iri guterwa mu mushinga yagejeje ku mpande zombi (u Rwanda na DRC).
João Lourenço yavuze ko afite icyizere ko iki gitekerezo yagejeje kuri ibi Bihugu bimaze igihe birebana ikijisho, kizatanga umusaruro kandi “kikaganisha ku isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane bw’amahoro ahamye, ndetse umubano wa Kishasa na Kigali ukongera kuzahuka.”
Yagize ati “Ku bw’imyanzuro y’i Luanda, byarashobotse ko hagerwa ku gahenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uku guhagarika imirwano byatangiye tariki 04 Kanama uyu mwaka. Kugira ngo hagerwe ku nzira yifuzwa, Repubulika ya Angola yatanze igitekerezo cy’amasezerano y’amahoro ifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda.”
Yavuze ko ibikubiye muri iki gitekerezo byanasuzumwe n’impande z’Ibi Bihugu mu nama zo ku rwego rw’Abaminisitiri hagamijwe kugera kuri aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC.
João Lourenço yatangaje ibi nyuma y’iminsi micye anakomeje izi nshingano z’ubuhuza yahawe, aho ku wa Kane w’icyumweru gishize, yagiranye ikiganiro kirambuye kuri Telefone na Perezida Paul Kagame, ndetse akanoherereza intumwa Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, aho yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António amujyaniye ubutumwa.
Hashize icyumweru n’igice hongeye kuba ibiganiro byahuje Guverinoma z’Ibihugu byombi, aho Intumwa z’ibi Bihugu zari ziyobowe n’Abaminisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.
RADIOTV10