Guverinoma ya Angola yahawe inshingano z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço yagiranye ikiganiro kirekire na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, anoherereza ubutumwa Tshisekedi.
Ni ikiganiro cyo kuri Telefone cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Actualite.cd.
Kuri uyu wa Kane kandi, Perezida wa Angola, João Lourenço yanoherereje ubutumwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António wajyanye ubutumwa muri DRC, yavuze ko ibi byose bigamije gukomeza gushaka umuti w’ibi bibazo byagize ingaruka ku mubano w’u Rwanda na DRC.
Yagize ati “Uru ruzinduko ruje rukurikira inama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, uwa Angola n’uw’u Rwanda, yabereye i Luanda.”
Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri hagati y’ibi Bihugu bitatu, byabaye mu mpera z’iki cyumweru, aho intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.
Téte António yakomeje agira ati “Twatangiye gukora kuri iyi mishyikirano, kandi nyuma y’ibyo biganiro, ni ngombwa ko ibyemezo bigomba kugera ku bo bireba.”
Mu biganiro biheruka byabaye tariki 14 na 15, Angola yaboneyeho kugaragariza impande zombi raporo y’ibyavuye mu biganiro yagiranye n’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ririmo n’umutwe wa M23.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwinangira ko butazaganira n’umutwe wa M23, mu gihe imyanzuro yafashwe ku nzego zose, isaba Guverinoma y’iki Gihugu kwicara ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe.
RADIOTV10