Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhuza mu bya Congo yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame anoherereza ubutumwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuhuza mu bya Congo yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame anoherereza ubutumwa Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Angola yahawe inshingano z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço yagiranye ikiganiro kirekire na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, anoherereza ubutumwa Tshisekedi.

Ni ikiganiro cyo kuri Telefone cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Actualite.cd.

Kuri uyu wa Kane kandi, Perezida wa Angola, João Lourenço yanoherereje ubutumwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António wajyanye ubutumwa muri DRC, yavuze ko ibi byose bigamije gukomeza gushaka umuti w’ibi bibazo byagize ingaruka ku mubano w’u Rwanda na DRC.

Yagize ati “Uru ruzinduko ruje rukurikira inama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, uwa Angola n’uw’u Rwanda, yabereye i Luanda.”

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri hagati y’ibi Bihugu bitatu, byabaye mu mpera z’iki cyumweru, aho intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Téte António yakomeje agira ati “Twatangiye gukora kuri iyi mishyikirano, kandi nyuma y’ibyo biganiro, ni ngombwa ko ibyemezo bigomba kugera ku bo bireba.”

Mu biganiro biheruka byabaye tariki 14 na 15, Angola yaboneyeho kugaragariza impande zombi raporo y’ibyavuye mu biganiro yagiranye n’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ririmo n’umutwe wa M23.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwinangira ko butazaganira n’umutwe wa M23, mu gihe imyanzuro yafashwe ku nzego zose, isaba Guverinoma y’iki Gihugu kwicara ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe.

Kuri uyu wa Kane Tshisekedi yakiriye ubutumwa yohererejwe na mugenzi we wa Angola

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seven =

Previous Post

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Next Post

Musenyeri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda yungutse yakiranywe amahoro ya Kristu n’Abakristu be (AMAFOTO)

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musenyeri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda yungutse yakiranywe amahoro ya Kristu n’Abakristu be (AMAFOTO)

Musenyeri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda yungutse yakiranywe amahoro ya Kristu n’Abakristu be (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.