Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhuza w’u Rwanda na DRCongo aherutse guterefona P.Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
11/12/2022
in AMAHANGA, MU RWANDA, POLITIKI, POLITIKI
0
Umuhuza w’u Rwanda na DRCongo aherutse guterefona P.Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Angola, João Lourenço muri iki cyumweru yahamagaye kuri telefone bagenzi be, Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, baganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

João Lourenço washyizweho nk’umuhuza muri ibi bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yahamagaye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye Inama y’abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’umunsi umwe, yanahamagaye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma anahagamagara Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Baganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byanabaye intandaro y’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Ibi biganiro byo kuri telefone byabaye nyuma gato y’ibiganiro byahuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro yo muri iki Gihugu, byari bibaye ku nshuro ya gatatu byaberaga i Nairobi muri Kenya.

Perezida wa Angola mu kiganiro yagiranye n’aba Bakuru b’Ibihugu, yibukije ko imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda byo ku ya 23 Ugushyingo 2022, ikwiye kubahirizwa igashyirwa mu bikorwa.

Izi nama zemeje ko imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC, ihagarika imirwano, ndetse M23 ikava mu bice byose yafashe igasubira mu birindiro byayo, bitaba ibyo ingabo zihuriweho za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe i Goma, “zigakoresha imbaraga mu gusubiza inyuma uyu mutwe.”

Umutwe wa M23 wo uherutse gutangaza ko wemeye guhagarika imirwano ndetse uza no kwemeza ko witeguye gutangira kurekura ibice wafashe, ariko ko wifuza kuganira na Uhuru Kenyatta ndetse na João Lourenço kugira ngo ubagaragarize ibyo wifuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + seventeen =

Previous Post

Kurya birasaba imibare myinshi: Ibiribwa birabona umugabo bigasiba undi none n’inkwi zabaye ihurizo

Next Post

N’ab’i Bweyeye babimenye…Ibitari byitezwe mu Gikombe cy’Isi byabaye

Related Posts

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

Once considered a forgotten and underdeveloped place, the hills of Kibali, in Rwanda's Gicumbi District, are now a symbol of transformation...

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

by radiotv10
28/07/2025
0

Mu biganiro byahuje Guverinoma y’Igihugu cya Thailand n’iy’icya Cambodia biherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, zemeranyijwe ko ibi Bihugu bihagarika imirwano...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riranenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja kubogama no kutariha umwanya mu byo iritangazaho biryibasira, rikavuga ko...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
N’ab’i Bweyeye babimenye…Ibitari byitezwe mu Gikombe cy’Isi byabaye

N’ab’i Bweyeye babimenye…Ibitari byitezwe mu Gikombe cy’Isi byabaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.