Umuhuza w’u Rwanda na DRCongo aherutse guterefona P.Kagame na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Angola, João Lourenço muri iki cyumweru yahamagaye kuri telefone bagenzi be, Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, baganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

João Lourenço washyizweho nk’umuhuza muri ibi bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yahamagaye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye Inama y’abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Nyuma y’umunsi umwe, yanahamagaye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma anahagamagara Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Baganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byanabaye intandaro y’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Ibi biganiro byo kuri telefone byabaye nyuma gato y’ibiganiro byahuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro yo muri iki Gihugu, byari bibaye ku nshuro ya gatatu byaberaga i Nairobi muri Kenya.

Perezida wa Angola mu kiganiro yagiranye n’aba Bakuru b’Ibihugu, yibukije ko imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda byo ku ya 23 Ugushyingo 2022, ikwiye kubahirizwa igashyirwa mu bikorwa.

Izi nama zemeje ko imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC, ihagarika imirwano, ndetse M23 ikava mu bice byose yafashe igasubira mu birindiro byayo, bitaba ibyo ingabo zihuriweho za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe i Goma, “zigakoresha imbaraga mu gusubiza inyuma uyu mutwe.”

Umutwe wa M23 wo uherutse gutangaza ko wemeye guhagarika imirwano ndetse uza no kwemeza ko witeguye gutangira kurekura ibice wafashe, ariko ko wifuza kuganira na Uhuru Kenyatta ndetse na João Lourenço kugira ngo ubagaragarize ibyo wifuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru