Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burahamagarira abashoramari gushora imari mu miturire kugira ngo bahangane n’ikibazo ku batuye muri uyu Mujyi, ndetse ko hari ibibanza by’ubuntu byateganyirijwe abazagaragaza imishinga yatuza Abanyakigali benshi mu buryo buhendutse.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage barenga Miliyoni 3,8, hafi ubwikube bwa kabiri bw’abawutuye uyu munsi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel Leta ikomeje korohereza abashoramari bakwifuza gushora imari yabo mu gushaka amacumbi y’abaturage, ndetse ko hari hegitari 50 muri Kigali z’ubuntu ku mushoramari ufite gahunda yo gushora mu gutuza abantu mu buryo bwiza.
Yagize ati “Mu mujyi wa Kigali dufite ibice dushaka kuzamura bikeneye ishoramari vuba na bwangu, dufite ibibanza bitegereje abashoramari. Niba ufite umushinga, ushaka ubutaka, mbwira nguhe ikibanza vuba turabifite. Turi Leta ifite abaturage mu nshingano zayo kandi twita kuri buri umwe, turashaka gukemura ikibazo cy’imiturire.”
Abashoramari mu bwubatsi na bo bemeza ko hari amahirwe Leta y’ u Rwanda yabashyiririyeho, icyakora bakagaragaza ko ibiciro mu bwubatsi bihanitse, bakabona ko bishora kugira uruhare mu kuzamura ibiciro by’amazu.
Umwe yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’ibikoresho bihenze twebwe nk’abubatsi hano mu mujyi wa Kigali ari byo bishobora gutuma n’amacumbi ahenda, kuba Umujyi wa Kigali utanga ubutaka ku giciro cyiza natwe byatubera isoko ryiza.”
Ikigo cya Mr Roof Rwanda LTD gikora serivisi mu gusakara inyubako giherutse guhuriza hamwe ibigo by’ubwubatsi, ahagarutswe ku mbogamizi z’amafaranga n’ibikoresho kuri aba babutsi kugira ngo bubakire abaturage amazu.
Fatima Suleiman uyobora iki kigo, yagize ati “Hari imbogamizi z’amafaranga, haracyari ikibazo cyo kubona ibikoresho by’ubwubatsi mu buryo buhendutse. Iki ni ikibazo cy’abubatsi, nka RSSB irimo kugerageza gukemura mu kugira ibikoresho kugira ngo bazamure uruhererekane rw’ubwubatsi.
Louise Kanyonga, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB gikomeje kugira uruhare mu kuzamura ishoramari mu miturire yo mu mujyi wa Kigali, avuga ko barimo gushyira imbaraga mu mikoranire n’ibigo by’ubwubatsi mu ikoranabuhanga kugira ngo amacumbi ahendukire abaturage.
Yagize ati “Tugomba kugira ubufatanye n’abantu bafite udushya n’ikoranabuhanga mu bwubatsi, kuko tugomba kureba uburyo twagabanya ibiciro mu kubaka, kandi ntabwo wabikora udakoresheje ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Turimo kuganira n’abafatnyabikorwa bamwe kugira ngo tugirane amasezera tudangire umushinga ariko tukanareba n’ubundi buryo twakorohereza Abanyarwanda kugira ngo babashe na bo kugura amazu.”
Kugeza ubu Hirya no hino mu mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa amacumbi ageretse mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kurwanya akajagali.
RSSB yamaze gushyira ahagaragara ingengo y’imari ya Miliyari zibarirwa muri 450 mu bwubatsi burimo no kubaka inzu zizaturamo n’abaturage. Ku ikubitiro hagiye kubakwa inzu zigeretse zo guturamo 500 i Batsinda mu Mujyi wa Kigali.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10