Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya Brazil Marcelo Vieira da Silva Júnior wakiniye amakipe akomeye nka Real Madrid, Olympiacos na Fluminense, ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, yasezeye umupira w’amaguru mu buryo bw’umwuga ku myaka 36.

Isezera rya Marcelo, ryatangajwe na we ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanagarutse ku mateka ye n’uburyo yinjiye mu mupira w’amaguru.

Yavuze ko urukundo yakunze umupira w’amaguru yabitwe na Sekuru wamukundishije uyu mukino, ndetse ukaba waranamuhiriye kuko yakiniye amakipe yahoze mu nzozi ze.

Yavuze ko muri byinshi atazibagirwa, ari igihe yahamagawe na Real Madrid afite imyaka 18, iyi kipe ikamusaba ko yaza agasimbura Roberto Carlos.

Ubwo yahamagarwaga n’iyi kipe iri mu ya mbere akomeye ku Isi, Marcelo yamaze amajoro ane adasinzira yibaza uko yasimbura umunyabigwi Carlos, gusa ngo Umuyobozi wa Real Madrid Perez yamuteye imbaraga zo kubikora Kandi ngo yizera ko yagerageje kumusimbura.

Marcelo asezeye umupira w’amaguru atwaye ibikombe 25 birimo bitandatu (6) bya Shampiyona ya Espagne, bitanu bya Champions League, bitatu by’igikombe cy’Umwami muri Espagne.

Mu ikipe y’Igihugu yayikiniye imikino 58, ayitsindira ibitego umunani (8), yatwaye Copa Libertadores. Muri rusange Marcelo yakinnye imikino 546 muri Real Madrid ayitsindira ibitego 38 atanga imipira yavuyemo ibitego 103.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi b’umuceri bari kurira ayo kwarika

Next Post

M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.