Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya Brazil Marcelo Vieira da Silva Júnior wakiniye amakipe akomeye nka Real Madrid, Olympiacos na Fluminense, ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, yasezeye umupira w’amaguru mu buryo bw’umwuga ku myaka 36.

Isezera rya Marcelo, ryatangajwe na we ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanagarutse ku mateka ye n’uburyo yinjiye mu mupira w’amaguru.

Yavuze ko urukundo yakunze umupira w’amaguru yabitwe na Sekuru wamukundishije uyu mukino, ndetse ukaba waranamuhiriye kuko yakiniye amakipe yahoze mu nzozi ze.

Yavuze ko muri byinshi atazibagirwa, ari igihe yahamagawe na Real Madrid afite imyaka 18, iyi kipe ikamusaba ko yaza agasimbura Roberto Carlos.

Ubwo yahamagarwaga n’iyi kipe iri mu ya mbere akomeye ku Isi, Marcelo yamaze amajoro ane adasinzira yibaza uko yasimbura umunyabigwi Carlos, gusa ngo Umuyobozi wa Real Madrid Perez yamuteye imbaraga zo kubikora Kandi ngo yizera ko yagerageje kumusimbura.

Marcelo asezeye umupira w’amaguru atwaye ibikombe 25 birimo bitandatu (6) bya Shampiyona ya Espagne, bitanu bya Champions League, bitatu by’igikombe cy’Umwami muri Espagne.

Mu ikipe y’Igihugu yayikiniye imikino 58, ayitsindira ibitego umunani (8), yatwaye Copa Libertadores. Muri rusange Marcelo yakinnye imikino 546 muri Real Madrid ayitsindira ibitego 38 atanga imipira yavuyemo ibitego 103.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi b’umuceri bari kurira ayo kwarika

Next Post

M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

Related Posts

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

Umunya-Slovénie Tadej Pogačar, umwe mu bakinnyi b’amagare bakomeye ku Isi muri iki gihe, yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira...

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu Pavelh Ndzila w’ikipe ya Rayon Sports yagiyemo avuye muri APR FC na yo yinjiyemo ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya...

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

IZIHERUKA

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda
SIPORO

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.