Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

radiotv10by radiotv10
02/07/2025
in BASKETBALL, SIPORO
0
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya BAL wanayihesheje amanota atazibagirana, arishimira kuba yahawe irangamuntu y’u Rwanda, ubu akaba ari Umunyarwanda bidasubirwaho.

Bimwe mu byo abantu bamwibukiraho bya vuba aha, ni amanota atatu aherutse gutsinda APR BBC mu mikino ya Nile Conference yaberaga i Kigali, yatumye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibona itike yo kwerecyeza mu mikino ya Finals ya BAL (Basketball Africa League) iherutse kubera muri Afurika y’Epfo, ikanatahanamo umwanya wa gatatu.

Uretse aya manota kandi, Obadiah yanafashije APR BBC mu mikino ya Finals, aho yayifashije kugera muri 1/2 no kwegukana uriya mwanya wa gatatu.

Obadiah Noel usanzwe anakinira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ni umwe mu bagaragaza ubuhanga bwihariye muri uyu mukino wa Basketball.

Ubu inkuru iri kumuvugwaho, ni ukuba yahawe irangamuntu y’u Rwanda, ndetse na we ubwe akaba yagaragaje ibyishimo by’igisagirane byamuteye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, buherekejwe n’ifoto y’irangamuntu ye, Obadiah yagize ati “Ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.”

Obadiah Noel kandi yakomeje abaza abantu izina ry’Ikinyarwanda bakeka ko yaba yariswe dore ko kuri iyi foto y’irangamuntu ye yarihishe.

Obadiah amaze iminsi atanga ibyishimo

Yishimiye guhabwa irangamuntu y’u Rwanda

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − three =

Previous Post

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Next Post

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

IZIHERUKA

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal
AMAHANGA

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

17/12/2025
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.