Umukinnyi Yannick Mukunzi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ubu akaba akina ku Mugabane w’u Burayi, yamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ubwo yabatizwaga mu mazi magari.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024 nk’uko byagaragajwe bwa mbere na mugenzi we Byiringiro Lague bakinana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.
Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Byiringiro Lague, yayaherekesheje ubutumwa bumwifuriza amahirwe masa muri uru rugendo rwo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko Yannick Mukunzi yabatirijwe muri Sweeden ku Mugabane w’u Burayi aho asanzwe abana n’umuryango we, mu itorero rimwe ryo muri iki Gihugu.
Yannick Mukunzi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo n’asanzwe akomeye, yatangiriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, ndetse akaba yaraje kuyikinira.
Yavuye muri APR muri 2017 ajya muri mucyeba wayo, Rayon Sports yakiniye kugeza muri 2019 ubwo yahise yerecyeza hanze y’u Rwanda muri Sweden, akaba ari na ho akinira kugeza ubu.
Yannick Mukunzi kandi yagiye anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi amaze guikinira imikino 42, ndetse akaba yarayitsindiye ibitego bine muri iyi mikino yayikiniye.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10