Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi uzwi muri ruhago nyarwanda yabatijwe mu mazi magari

radiotv10by radiotv10
08/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi uzwi muri ruhago nyarwanda yabatijwe mu mazi magari
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi Yannick Mukunzi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ubu akaba akina ku Mugabane w’u Burayi, yamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ubwo yabatizwaga mu mazi magari.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024 nk’uko byagaragajwe bwa mbere na mugenzi we Byiringiro Lague bakinana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Byiringiro Lague, yayaherekesheje ubutumwa bumwifuriza amahirwe masa muri uru rugendo rwo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko Yannick Mukunzi yabatirijwe muri Sweeden ku Mugabane w’u Burayi aho asanzwe abana n’umuryango we, mu itorero rimwe ryo muri iki Gihugu.

Yannick Mukunzi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo n’asanzwe akomeye, yatangiriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, ndetse akaba yaraje kuyikinira.

Yavuye muri APR muri 2017 ajya muri mucyeba wayo, Rayon Sports yakiniye kugeza muri 2019 ubwo yahise yerecyeza hanze y’u Rwanda muri Sweden, akaba ari na ho akinira kugeza ubu.

Yannick Mukunzi kandi yagiye anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi amaze guikinira imikino 42, ndetse akaba yarayitsindiye ibitego bine muri iyi mikino yayikiniye.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Next Post

Hatangajwe akayabo k’amafaranga yafasha guhagararika ikwirakwira ry’indwara yakamejeje muri Afurika

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

IZIHERUKA

Should parents still choose careers for their children?
IMIBEREHO MYIZA

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Hatangajwe akayabo k’amafaranga yafasha guhagararika ikwirakwira ry’indwara yakamejeje muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Should parents still choose careers for their children?

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.