Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC bwihanganishije umukinnyi w’Umunya-Ghana, Richmond Lamptey ku bw’ibyago yagize byo gupfusha mushiki we.
Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bwa APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2024, mu butumwa bwo kwihanganisha uyu mukinnyi.
Ubuyobozi bwa APR FC, bwagize buti “Ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi ndetse n’abandi bakozi, bihanganishije Richmond Lamptey ku bwo kubura mushiki we. Turagusengera ngo ubone imbaraga no gutuza.”
Ubutumwa bufata mu mugongo uyu mukinnyi wa APR FC, bukomeza bugira buti “Muvandimwe Lamptey, twifatanyije nawe ku mitima yacu kandi turakwihanganisha cyane, kandi tukwifuriza kwihangana. Ukomeze gutuza no kwibuka ibihe wagiranye na mushiki wawe.”
Uyu mukinnyi w’Umunya-Ghana, Richmond Lamptey yasinyiye APR FC muri Kamena umwaka ushize wa 2024, avuye muri Asante Kotoko S.C y’iwabo muri Ghana.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, byavuzwe ko ubwo yasinyiraga iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ari we wagombaga kuba Umukinnyi uhemba amafaranga menshi muri APR, aho byavuzwe ko ahembwa miliyoni 7 Frw.
Agize ibyago byo gupfusha mushiki we mu gihe ikipe ye ya APR FC ifite umukino wa 1/4 c’Igikombe cy’Amahoro, aho iza guhura na Gasogi United kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025.

RADIOTV10