Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yabitanzeho andi makuru atunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa w’imyaka 23 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda (9) yareraga mu rugo rwo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yasobanuye uko byamujemo ndetse ko atari ubwa mbere yari abimukoreye.

Uyu mukobwa yatahuwe nyuma y’uko umwana w’umuhungu akekwaho gusambanya yajyaga kwihagarika bikamurya, agahita avuga ibyo yamukoreye.

Izindi Nkuru

Ni icyaha bikekwa ko cyabaye tariki 29 Nzeri 2023, nyuma ya saa sita z’amanywa ubwo umwana yari avuye ku ishuri ageze mu rugo aho iwabo batuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwamaze gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mukobwa, buvuga ko uregwa yemera icyaha.

Ubushinjacyaha bugira buti Ukekwa asobanura ko ubwo yari arangije kugaburira uwo mwana, yagiye kuryama, amusangayo na we agiye kuruhuka, amuryama iruhande birangira amusambanyije.”

Buvuga kandi ko mu mabazwa y’uyu mubokwa, yavuze ko atari ubwa mbere yari asambanyije uwo mwana w’umuhungu yareraga, akaba abisabira imbabazi.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. RUGAMBA says:

    Nibyo niharebwe abo bantu bangiza umwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru