Mu rubanza rw’umubyinnyi uri mu bagezweho mu Rwanda havutsemo ibishya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza ruregwamo umubyinnyi w’indirimbo zigezweho, Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown, hajemo uruhande rushya rw’umuryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe n’uregwa, rwaregeye indishyi z’akababaro.

Uyu muryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe n’uregwa, uhagarariwe n’umunyamategeko wagaragaye mu rubanza uyu munsi ubwo rwasubukurwaga.

Izindi Nkuru

Ni urubanza rwari rwarapfundikiwe ndetse hategerejwe ko rusomwa, aho rwagombaga gusomwa tariki 22 Nzeri 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, ahubwo Urukiko ruvuga ko hazaburanwa ku kimenyetso gishya cyabonetse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo hasubukurwaga uru rubanza, umunyamategeko waje ahagarariye umuryango w’umukobwa, waregeye indishyi, yasabye Urukiko ko urubanza rwashyirwa mu muhezo mu rwego rwo kurinda umutekano w’umukobwa.

Ni icyifuzo cyahise cyamaganwa n’uruhande rw’uregwa, yaba Titi Brown ndetse n’umunyamategeko we, bavugaga ko urubanza rwabereye mu ruhame kuva rwatangira, bityo ko ari ko rukwiye gukomeza.

Bavugaga kandi ko ibiburanwaho muri uru rubanza, bikwiye kumenywa n’Abanyarwanda kugira ngo bazamenye ukuri kwarwo kuko n’ubundi rwakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru.

Nyuma y’uko Umucamanza yemeje ko urubanza rubera mu ruhame ariko amazina y’umukobwa akarindirwa umutekano hakoreshwa izina rya MJ, umunyamategeko uhagarariye umuryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe, yavuze ko baregeye indishyi z’akababaro, kuko umwana wabo yasebejwe mu bitangazamakuru, kuko amazina ye yavuzwe nyamara ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku kimenyetso gishya cyagombaga kuburanwaho, buvuga ko hari amashusho yafashwe tariki 14 Kanama 2021 ubwo uwo mukobwa yasuraga Titi Brown bari mu ruganiriro, ndetse ko icyo gihe ari bwo yasambanyijwe

Bwavuze kandi ko raporo y’inzobere mu mitekerereze ya muntu, yagaragaje ko umukobwa wasambanyijwe, yagize ihungabana kubera iryo hohoterwa bivugwa ko yakorewe.

Ni mu gihe uruhande rw’uregwa rwo ruvuga ko, ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha binyuranye n’ukuri, aho umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko “bwahimbye ibimenyetso bidafitanye isano n’icyaha kiburanwaho.”

Uyu munyamategeko kandi yavuze ko hakwiye kwibandwa ku bimenyetso bigaragaza ko umukobwa yasambanyijwe n’umukiliya we, bityo ko hadakwiye kuzamo ibyo kuba yaragize ihungabana.

Yavuze kandi ko ubwo uwo mukobwa yabazwaga, atigeze ata ubwenge, cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy’imitekerereze nk’uko byavugwaga n’Ubushinjacyaha.

Titi Brown asanzwe ari umubyinnyi ugezweho
Titi Brown uyu munsi mu rukiko

RADIOTV10

Comments 1

  1. Frank says:

    Humura titi nanjye aho narahanyuze ndahazi imbere yumucamanza hakora ibimenyetso n’imana ukomere ushikame bizarangira brother ♥️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru