Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu rubanza rw’umubyinnyi uri mu bagezweho mu Rwanda havutsemo ibishya

radiotv10by radiotv10
13/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
1
Mu rubanza rw’umubyinnyi uri mu bagezweho mu Rwanda havutsemo ibishya
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo umubyinnyi w’indirimbo zigezweho, Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown, hajemo uruhande rushya rw’umuryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe n’uregwa, rwaregeye indishyi z’akababaro.

Uyu muryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe n’uregwa, uhagarariwe n’umunyamategeko wagaragaye mu rubanza uyu munsi ubwo rwasubukurwaga.

Ni urubanza rwari rwarapfundikiwe ndetse hategerejwe ko rusomwa, aho rwagombaga gusomwa tariki 22 Nzeri 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, ahubwo Urukiko ruvuga ko hazaburanwa ku kimenyetso gishya cyabonetse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo hasubukurwaga uru rubanza, umunyamategeko waje ahagarariye umuryango w’umukobwa, waregeye indishyi, yasabye Urukiko ko urubanza rwashyirwa mu muhezo mu rwego rwo kurinda umutekano w’umukobwa.

Ni icyifuzo cyahise cyamaganwa n’uruhande rw’uregwa, yaba Titi Brown ndetse n’umunyamategeko we, bavugaga ko urubanza rwabereye mu ruhame kuva rwatangira, bityo ko ari ko rukwiye gukomeza.

Bavugaga kandi ko ibiburanwaho muri uru rubanza, bikwiye kumenywa n’Abanyarwanda kugira ngo bazamenye ukuri kwarwo kuko n’ubundi rwakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru.

Nyuma y’uko Umucamanza yemeje ko urubanza rubera mu ruhame ariko amazina y’umukobwa akarindirwa umutekano hakoreshwa izina rya MJ, umunyamategeko uhagarariye umuryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe, yavuze ko baregeye indishyi z’akababaro, kuko umwana wabo yasebejwe mu bitangazamakuru, kuko amazina ye yavuzwe nyamara ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku kimenyetso gishya cyagombaga kuburanwaho, buvuga ko hari amashusho yafashwe tariki 14 Kanama 2021 ubwo uwo mukobwa yasuraga Titi Brown bari mu ruganiriro, ndetse ko icyo gihe ari bwo yasambanyijwe

Bwavuze kandi ko raporo y’inzobere mu mitekerereze ya muntu, yagaragaje ko umukobwa wasambanyijwe, yagize ihungabana kubera iryo hohoterwa bivugwa ko yakorewe.

Ni mu gihe uruhande rw’uregwa rwo ruvuga ko, ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha binyuranye n’ukuri, aho umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko “bwahimbye ibimenyetso bidafitanye isano n’icyaha kiburanwaho.”

Uyu munyamategeko kandi yavuze ko hakwiye kwibandwa ku bimenyetso bigaragaza ko umukobwa yasambanyijwe n’umukiliya we, bityo ko hadakwiye kuzamo ibyo kuba yaragize ihungabana.

Yavuze kandi ko ubwo uwo mukobwa yabazwaga, atigeze ata ubwenge, cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy’imitekerereze nk’uko byavugwaga n’Ubushinjacyaha.

Titi Brown asanzwe ari umubyinnyi ugezweho
Titi Brown uyu munsi mu rukiko

RADIOTV10

Comments 1

  1. Frank says:
    2 years ago

    Humura titi nanjye aho narahanyuze ndahazi imbere yumucamanza hakora ibimenyetso n’imana ukomere ushikame bizarangira brother ♥️

    Reply

Leave a Reply to Frank Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yabitanzeho andi makuru atunguranye

Next Post

BREAKING: Hafashwe icyemezo gishya kuri Prince Kid wari waragizwe umwere

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori...

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hafashwe icyemezo gishya kuri Prince Kid wari waragizwe umwere

BREAKING: Hafashwe icyemezo gishya kuri Prince Kid wari waragizwe umwere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.